Tariki ya 8 Nyakanga 2019, Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiranywe akaramata na Bertrand Ndengeyingoma mu birori by’imbonekarimwe byari bibereye ijisho.

amwe mu mafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma
Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bafasha ifoto bari kumwe n’ababyeyi

Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi. Ibi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa Ange na Bertrand byarakomeje kuko nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.

Nyuma y’ibi birori, Ange Kagame yasangije ibyishimo bye abantu barenga ibihumbi 173 bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ashimangira ko yabonye uwo umutima we ukunda. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu ndirimbo za Salomo (Indirimbo ihebuje) maze agira ati “ Nabonye uwo umutima wanjye ukunda”; ayo magambo ayaherekesha ifoto nziza ari kumwe n’umugabo we ku munsi w’ubukwe.

Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo Ange Kagame yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

amwe mu mafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma
Nyuma y’ubukwe, Ange Kagame yatangaje ko yabonye uwo umutima we ukunda
Ibi byari ibirori bidasanzwe kuri Ange Kagame
Ubwo Nyakubahwa Perezida Kagame yinjiranaga n’umukobwa we mu rusengero
Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bafasha ifoto bari kumwe n’ababyeyi
amwe mu mafoto yaranze ibirori by’ubukwe bwa Ange Kagame n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma
Ange Kagame mu ifoto y’urwibutso n’ababyeyi be hamwe na basaza be

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU