Umunyamidelikazi Keza Terisky yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera imbyino n’imyambarire yagaragaje mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye kuri One Love.

Imbyino n’imyambarire bya  Keza byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amafoto agaragaza umunyamidelikazi Keza Terisky yambaye umwambaro ushotorana ugaragaza ikimero cye hanze.

Mu babonye aya mafoto ntibatangajwe n’iyi myambarire yuyu mukobwa kubera ko ubusanzwe azwiho udushya mu myambarire ye ndetse no kumbuga nkoranyambaga.

Aya mafoto kandi bantu bayakwirakwizaga ku mbuga nkoranyambaga bahamyaga ko Keza ari nawe mukobwa uri gukunda n’umuhanzi Rafiki muri iyi minsi,gusa aba bombi babiteye utwatsi bavuga ko badakundana gusa uyu muhanzi yabyihakanye yivuye inyuma avuga ko bahuriye mu gitaramo gusa.

ati “Oya,niwe wahostinze show twakoze nijoro”.tumubajije icyo iki gitaramo cyari kigamije,yatubwiye ko ari igitaramo cyo KWIBOHORA ndetse ngo cyari cyatumiwemo n’abandi bahanzi batandukanye barimo ’Sgt Robert, Bac-T,SMS’ nabandi.

Mu kiganiro Umuryango wagiranye na Keza nawe yamaganiye kure aya makuru amuvugwaho ko akundana na Rafiki

Ati” Rafiki ni umuntu dukorana bya hafi gusa, iby’urukundo byo dukundana nk’abandi bantu b’inshuti,byongeye dukunda gukorana muri gahunda zitandukanye,ariko ibindi Oya kuko mfite Fiance,ayo mafoto rero akazi dukora katwemerera kwifotoza ariko ntabindi,just tuba turi mukazi”.

Abajijwe ku myenda yambaye yirinze kugira icyo abivugaho gusa ahishura ko inganda zayikoze ngo bayambare.

ati “Kwambara nyine turambara kuko n’inganda ziyikora ngo tuyambare”.

REBA AMAFOTO:

Imbyino n’imyambarire bya  Keza byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Imbyino n’imyambarire bya  Keza byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Imbyino n’imyambarire bya  Keza byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

Imbyino n’imyambarire bya  Keza byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU