Shyuha Auto Show yagarutse!!! Ku nshuro yayo ya gatatu, Shyuha Auto Show igiye kongera kubera mu mujyi wa Kigali aho kugeza ubu imodoka z’ibitangaza ndetse na Moto zifite umwihariko zamaze kwiyandikisha muri ibi birori.

Shyuha ni Festival igamije kumurika no kwamamaza imodoka na moto zigezweho, izakanyujijeho kera, Izifite umwihariko mu guhinda, Izihenze, Izifite imbaraga, Iziteye ukwazo cyangwa se n’izifite imitako itamenyerewe mu maso ya benshi.

Kuri ubu, Ibi birori bigiye kongera kuba ku nshuro yabyo ya gatatu aho imodoka zigera ku 110 ndetse na Moto zinyuranye ziturutse mu Rwanda ndetse no mu bihugu nka South Africa, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, U Burundi, ndetse Tanzania zamaze kwiyandikisha.

Mu kiganiro abashinzwe gutegura Shyuha Auto Show bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane Tariki ya 25 Nyakanga 2019, badutangirije ko kuri  iyi nshuro harimo imyihariko inyuranye ndetse banatangaza ko bakiri mu biganiro na Polisi y’u Rwanda kugira ngo harebwe uko iyi Festival yazatangizwa n’akarasisi k’imodoka zihebuje zizenguruka imihanda ikikije Sitade Amahoro.

Bakuru Paul, umuyobozi mukuru uri mu bategura Shyuha, yavuze ko muri iyi Festival hategerejwemo ama Kompani akomeye nka Volkswagen, Toyota, Akagera, Hyundai ndetse na Kompanyi za Moto nka TVS n’izindi zinyuranye.

Shyuha Auto Show y’uyu mwaka ifite imyihariko itandukanye ugereranyije nizabanje
Abashinzwe gutegura Shyuha Festival

Paul yavuze ko intego nyamukuru y’iyi Festival ari ukwibuka amateka hifashishijwe ibinyabiziga. Yavuze ko hari imodoka bafite zimaze imyaka nka 50 zirimo nkizatwaraga b’ambasaderi bo ha mbere, ndetse n’abandi bayobozi banyuranye. Ubwo bwoko bw’imodoka rero ngo abantu bakunda kubureba cyane ndetse ikirenzeho nuko Shyuha aba ari ibirori byo kwidagadura.

Imwe mu myihariko ya Shyuha y’uyu mwaka nuko hazaba harimo n’imodoka za Rally zisanzwe zikina imikino yo gusiganwa, hakazaba harimo n’ibikinisho by’abana byihariye bizerekanwa bwa mbere muri iyi Festival ndetse muri uyu mwaka bakaba barimo no gukorana na Polisi y’u Rwanda kugira ngo habungabungwe umutekano w’abantu baba bitabiriye ibi birori ndetse hanarebwe niba byazashoboka ko hakorwa akarasisi k’imodoka mbere y’ibi birori.

Impinduka ikomeye uyu mwaka nuko ibi birori bya Shyuha bizabera kuri Sitade Amahoro I Remera aho kubera muri IPRC Kicukiro. Igiciro cyo kwinjira azaba ari ibihumbi 5000, ndetse abazitabira bazasusurutswa n’aba DJ bakomeye mu Rwanda.

Shyuha y’uyu mwaka izabera kuri Sitade Amahoro I Remera

Imodoka ziri mu ngeri zose ziba zabukereye

Moto zihariye nk'iyingiyi uzazibona muri Shyuha Festival

Shyuha Festival igaragaramo imodoka z'umwihariko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU