Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni inkingi ikomeye ituma urugo rukomera kandi rukaramba. Iyo rero havutsemo ikibazo mu migendekere yabyo usanga hasa n’ahajemo agatotsi, umubano wabo utari kugenda neza nk’uko babyifuza, bikaba byatuma umugabo agira ikibazo cyo kurangiza vuba cyangwa gutinda.

impamvu zatuma umugabo agira ikibazo cyo kurangiza imburagihe

Mu busanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigize mo, kigenzurwa n’ umwakura ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina ariyo uruhago rw’inkari, imabya, imboro na rugongo ku bagore.

Kurangiza cyangwa gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo, byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari.

Usubye gusohra bisanzwe, hari ubundi buryo bwinshi, akenshi buterwa n’uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :

  • Gusohora icyinyumanyuma
  • Gusohora vuba
  • Gutinda gusohora
  • Kudasohora na mba

Hano rero turagerageza kurebera hamwe ibijyanye no gusohora vuba hamwe no gutinda gusohora mu buryo burambuye kugirango ibyotwibaza tubibonere ibisubizo.

GUSOHORA VUBA (Kurangiza Vuba)

Muri rusange bavuga “GUSOHORA VUBA” iyo umugabo cyangwa umusore asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije cyangwa se bikaba akinjira mu gitsina cy’uwo bari kubyikorana.

Bishobora kuba iby’ ibihe byose mu buzima bwe bwose cyangwa se byaraje nyuma, bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,… Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko (imitekerereze) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu.

GUTINDA GUSOHORA (Gutinda Kurangiza)

Ni ukunanirwa gusohora (kurangiza) ku mugabo, akaba yamara igihe kirekire cyane atarangiza kuva atangiye gushaka no gukora imibonano.

Uko abagabo bagenda bakura (basaza) ni ko n’ igihe basohorera kigenda kirushaho kwiyongera kikaba kirekirecyane, hakaba n’ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota irenga 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugira ubushake.

Gutinda kurangiza rero bishobora guterwa n’impamvu zinyuranye harimo:

  • Gukoresha imiti imwe n’imwe ivura imihangayiko (depression)
  • Kuba igitsina cy’ umugabo cyatakaje ibyumvirizo cyane cyane ku barwayi ba diabete
  • Ihungabana ry’ imitekerereze nka nyuma yo gupfakara cyangwa gutandukana numugore.
  • Rimwe na rimwe hakaba n’igihe nta mpamvu iba izwi yabiteye
  • Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe
  • Kujya gukora imibonano mpuzabitsina uhangayitse
  • Kujya gukora imibonano ufite ibibazo bindi biguhangayikishije cyane uri gutekereza
  • Kuba wakoreshejwe imibonano ku gahato utabishakaga
  • Kuba utigirira ikizere mu busanzwe, wisuzugura ko nta cyo ushoboye
  • Kuba utamenyeranye n’uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina umutinya.
  • Kuba mukoze imibonano nyuma y’amakimbirane atakemuwe neza .
  • Kuba mutabanje kuganira neza ngo mubyinjire mo mwembi;
  • Kuba washatse imbonano cyane kandi umwanya muremure (ugatinda kuyikora)
  • Kuba utamenyereye gukora imibonano mpuzabitsina, wumva umubiri ubishaka cyane bigatuma umugabo asohora vuba.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bugaragaza ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka bakunze kugira ikibazo cyo kurangiza vuba kurusha abashakanye n’abo bari mu kigero kimwe.

Gutinda kurangiza harimo ibyiciro 4 bitandukanye:

. Iby’ubuzima bwose: kuva umuntu atangiye gusohora kugeza ashaje
. Ibiza nyuma: aha mbere biba byari byiza arangiriza ku gihe nyuma bikazaza guhinduka
. Ibya rusange: iyo utitaye ku wo mwakoranye imibonano n’ uburyo bwo gutegurana
. Iby’ umwihariko: bitewe n’ uwo mwakoranye imibonano n’uburyo mwabyinjiye mo .

Urebye rero muri rusange usanga izi mpamvu zose zishobora gutera gutinda kurangiza (gusohora) zakwikubira mu byiciro bibili ari byo: Imitekerereze n’
Imimerere y’ umubiri.

NI IKI WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO KURANGIZA MU GIHE UGIRA IKIBAZO CYO KURANGIZA VUBA (IMBURAGIHE): 

  • Gufata imiti irwanya ubwoba, uburakari no kwiheba
  • Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano
  • Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
  • Kwigirira ikizere ukumva ko ushoboye
  • Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .

Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ikibazo cyo kurangiza vuba cg gutinda kurangiza, kandi warakoze ibishoboka byose mu byo twavuze haruguru ukabona ntacyo bikunguraho ngo ube wakira, ni byiza ko wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira maze ukagira ubuzima bushimishije wowe n’umukunzi wawe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU