Mu gihe habura iminsi mike ngo ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bikomereze mu karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo, abategura ibi birori batangaje impinduka yabaye mu bahanzi bari bategerejwe kuzaririmba muri iki gitaramo.

Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo byasimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa aho bitandukaniye n’iri rushanwa nuko byo haririmbamo abahanzi batandukanye muri buri karere kandi batarushanwa.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival biritabirwa cyane

Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuya 22 Kamena 2019, icya kabiri kibera I Rubavu kuya 29 Kamena, hazakurikiraho ikizabera I Huye ku itariki ya 13 Nyakanga 2019, I Ngoma kuya 20 Nyakanga, bisorezwe mu mujyi wa Kigali kuya 20 Kamana 2019.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na East African Promoter isanzwe itegura ibi bitaramo, umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ntago azabasha kwitabira iki gitaramo kizabera I Huye kubera umunaniro utamwemerera gukora ingendo ndende.

Itangazo ryashyizwe hanze na EAP rigaragaza impinduka ku gitaramo cy’I Huye

Iri tangazo rivuga ko kubera iyo mpamvu, Umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe umaze kwigarurira imitima ya benshi ndetse na Orchestre Impala biyongereye ku rutonde rw’abazataramira abanye Huye.

Aba bahanzi baje biyongera ku itsinda rya Urban Boys, umuraperi Bulldogg, Itsinda rya Active, Rafiki, Victor Rukotana, ndetse na Nsengiyumva uzwi nka ‘Igisupusupu’ uzanyura mu ntara zose z’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU