Myugariro w’ibumoso mu Ikipe ya Rayon Sports, Irambona Eric n’umukunzi we Mugeni Olive bibarutse imfura yabo y’umukobwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2019.

Irambona Eric n’umukunzi we bibarutse imfura y’umukobwa

Kuya 23 Werurwe 2019, nibwo Irambona Eric na Olive bahamirije isezerano ryo kubana akaramata imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro [Saint Patrick]. Aba bombi bakaba bararushinze nyuma y’imyaka irenga itatu bari mu rukundo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Irambona na Mugeni bibarutse umwana w’imfura w’umukobwa nkuko byahamijwe na Eric abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook. Yanditse agira ati “Wakoze Mana kubw’uyu mwamikazi mwiza.”

Irambona Eric n’umukunzi we bibarutse imfura y’umukobwa
Irambona Eric n’umukunzi we bibarutse umwana w’umukobwa
Irambona Eric n’umukunzi we bibarutse imfura y’umukobwa
Irambona Eric na Mugeni Olive bakoze ubukwe muri Werurwe 2019

Reka tubibutse ko Irambona yakiniye Rayon Sports guhera mu 2013 ndetse mu Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU