Iranzi Jean Claude wakiniraga ikipe ya APR FC yavuze ko gufata umwanzuro wo kwerekeza muri Rayon Sports, nyuma yo gusezererwa ari icyemezo cyamugoye cyane ariko ubu akaba yaramaze kwisanga mu bandi.

Iranzi Jean Claude avuga umwanzuro wo kwerekeza muri Rayon Sports utamworoheye

Mu mpera za Kamena 2019, ikipe ya APR FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16, Iranzi Jean Claude akaba na we yarisanze kuri uru rutonde rurerure rw’abakinnyi basezerewe nyuma y’imyaka igera ku 8 ayikinira.

Uyu mukinnyi akimara gusezererwa, yahise yerekeza muri Rayon Sports nyuma y’ibiganiro birebire bagiranye.

Ubwo yaganiraga na Isimbi, Iranzi yavuze ko imyaka yari amaze muri APR FC bitamworoheye gufata umwanzuro wo kwerekeza muri mukeba ari we Rayon Sports.

Yagize ati “ni ibintu byangoye cyane, nukuri cyari icyemezo kigoye kugifata bitewe n’igihe nari maze mu ikipe ya APR FC, ariko mu mupira w’amaguru bibaho, ni ibintu bisanzwe umuntu arabyakira agakomeza akazi. Oya ntabwo ari ukwanga kuyisinyira urabona hari igihe ibiganiro biba bitagenda nk’uko ubyifuza cyangwa nk’uko komite iba ibyifuza ariko icyangombwa ni uko twabashije kumvikana akaba ari yo ndimo.”

Iranzi kandi avuga ko yasanze aya makipe nta tandukaniro rinini afite uretse abafana ba Rayon Sports yasanze ari benshi kurusha aba APR FC yahozemo.

Imyaka 8 yayikinnye muri APR FC
Yamaze imyaka 8 yose akinira ikipe ya APR FC

Iranzi Jean Claude yinjiye muri APR FC muri 2009 nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri Kiyovu Sports. Muri 2016 yaje gutandukana n’iyi kipe yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, yaje gutandukana na yo 2017 ajya muri Zambia mu ikipe ya Zesco United na yo yamazemo umwaka umwe agahita agaruka mu Rwanda muri 2018 mu ikipe ya APR FC.

IREBERE HANO VIDEO NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU