Urukundo rwa Kevin Muhire n’uyu mukobwa w’uburanga rumaze imyaka igera muri 4 ariko aba bombi bakaba barahisemo kuruhisha amaso ya rubanda.

Kevin Muhire

Kevin Muhire, umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Misr Lel Makasa yo mu gihugu cya Misiri, ari mu rukundo rw’ibanga rumaze igihe n’umunyarwandakazi Cyuzuzo Delly.

Amakuru kuri uru rukundo ni uko bahisemo kurugira ibanga ku mpamvu y’uko ngo ari ubuzima bwabo bwite atari ngombwa ko bijya ku karubanda, mu rwego rwo kwirinda inkuru zabandikwaho cyane ko ngo uyu musore ari umusitari.

Uyu mukobwa ukoresha izina rya Delly_Zouzo_Kendy ku rubuga rwa Instagram, ntakunze gushyiraho amafoto ye cyangwa ay’umukunzi we.

Gusa aba bombi bafite izina ry’impine bahuriyeho ry’amazina ya bo ariryo M.D.11 ( Muhire Delly naho 11 akaba ari nimero Kevin yambaraga muri Rayon Sports) bakaba baranarishyize kuri Instagram yabo.

Kuri Instagram yabo bashyizeho iri zina rya ’M.D.11’ riri hagati y’udushushanyo tw’imitima, bisobanuye ko bari mu rukundo.

Kevin Muhire
Instagram ya Kevin
Irebere amafoto y'umukobwa uri mu rukundo rw'ibanga na Kevin Muhire
Instagram ya Delly Zouzou Kendy

Irebere amafoto y'umukobwa uri mu rukundo rw'ibanga na Muhire Kevin

Cyuzuzo Delly uri mu rukundo na Kevin Muhire
Cyuzuzo Delly uri mu rukundo na  Muhire Kevin

Kevin Muhire

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU