Irushanwa ryo gushakisha abanyempano ‘Talent  Zone ‘kuri iyi nshuro hazarushanwa abanyempano mu itangazamakuru n’amatsinda azi kubyina kurusha ayandi .

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 30 Nyakanga 2019 , Kuri Radio ya Loyal Fm habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira abanyarwanda bose uko iri rushanwa riterwa inkunga niyi ndangurura majwi riteganyijwe.

Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya Gatatu gusa rikabera mu mujyi wa Kigali gusa kuri ubu ryazanye impinduka aho rizabera mu ntara 4 zigize u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali .

Mu kiganiro Murenzi Emmalito umuyobozi wa Talent Zone yagiranye n’itanganzamakuru yatangaje ko umujyi wa Kigali wahawe umwihariko ku mpamvu z’uko hari abanyempano benshi bashingiye ku mibare yavuye mu nshuro zose bagiye bakoresha aya marushanwa.

Yagize ati” Ubushize twahuye n’akazi katoroshye , uzuko mu mujyi wa Kigali hiyandikishije amatsina y’ababyinnyi agera kuri 43.”

Yaboneyeho kuvuga ko byari byiza gusa ko ikigamijwe ubu ari ugushakisha abanyempano bashoboye kandi bafite ubushobozi n’ubushake bwo kubikora aha yagize ati “ Mu Irushanwa ry’ubushize byarambabaje cyane kubona umwana w’umuhungu uzi kuririmba gucuranga ibikoresho bitandukanye gusa nyuma nkaza gusanga yikinira umupira w’amaguru byanciye intege bituma dufata ingamba yo gushaka abanyempano bashoboye kandi bakunda icyo kintu.

Abategura Talent Zone baboneyeho kuvuga ko mu irushanwa ryuyu mwaka barihaye umwihariko wo kuganiriza abazitabira ku bibazo urubyiruko rukunze guhura nabyo harimo inda zitateganyijwe ku bangavu, ihohotera ryo mu ngo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Iri rushanwa rizabera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali rizatangira kuya 10 Kanama 2019 kugera kuya 12 Ukwakira 2019.

Abanyempano 3 bazatoranywa mu Ntara enye naho Umujyi wa Kigali hatoranywe 15 bose hamwe babe 27 bazarushanwa kuya 05 Ukwakira 2019.

Mu 27 hazavamo 6 bazagera mu cyiciro cya cyuma. Mu cyiciro cyo kubyina, muri buri Ntara hazavamo umwe, Umujyi wa Kigali uzahagararirwa n’amatsinda ane. Bivuze ko kuri ‘final’ hazigaragaza amatsinda 8. Mu cyiciro cyo kubyina bagomba kuba bari hagati y’abantu 5 na 10.

Kwiyandikisha muri “Talent zone” uhamagara kuri iyi nimero: 078 0 65 93 51

Uko ingengabihe yo kuzenguruka u Rwanda izagenda:

Taliki ya 10 Kanama 2019:  Kayonza kuri Silent Hill Hotel

Taliki ya 17 Kanama 2019: Musanze kuya Maison des Jeunes

Taliki ya 18 Kanama 2019: Rubavu kuri Vision

Taliki ya  24 Kanama 2019: Huye kuri Maison des Jeunes

Taliki ya 07 Nzeri 2019: Nyarugenge kuri Maison des Jeunes (Kimisagara)

Taliki ya 14 Nzeri 2019: Kicukiro kuri Gatenga kwa Gisimba

Taliki ya Nzeri 2019: Nyarugenge kuri Club Rafiki

Taliki ya 05 Ukwakira 2019: Amajonjora y’ibanze izabera i Kigali kuri Club Rafiki

Taliki ya 05-10 Ukwakira/2019: Abanyempano zamenyerezwa kuvugira kuri Radio, bizabera muri studio ya Royal FM.

Taliki ya 12 Ukwakira 2019 ni umunsi wa nyuma w’irushanwa bizabera kuri Club Rafiki.

Ibihembo k’ubanyempano bazatsinda:

Uzagaragaza impano mu kuvugira kuri Radio azahabwa amasezerano y’akazi kuri Royal FM ivugira kuri 94,3.

Igisonga cye (1st Runner Up) azahembwa 300,000Frw.

Igisonga cya kabiri (2nd Runner Up) azahemba 200, 000Frw

Itsinda rya mbere mu kubyina rizahembwa 1,000,000Frw

1st Runner Up azahembwa 500,000Rwf naho 2nd Runner Up azahembwa 300,000Rwf

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU