Itsinda rishya mu muziki nyarwanda Tine & Blaiton rigizwe n’ abantu babiri umukobwa n’umuhungu ryasohoye indirimbo nshya bakoranye n’umuhanzi Mukadaff.

Itsinda Tine & Plaiton ryasohoye indirimbo nshya bakoranye Makadaff

Itsinda rya Tine & Blaiton ni rimwe mu matsinda make hano mu Rwanda agizwe n’abantu babiri badahuje igitsina, umuhungu n’umukobwa kandi nta sano bafitanye cyangwa ngo bavukane.

Babinyujije ku rubuga rwa YouTube itsinda rya Tine & Blaiton rifatanyije n’igihangage mu njyana ya Rappe hano mu Rwanda Mukadaff bakora indirimbo yitwa SINAKUVAHO yasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo y’urukundo kandi aryoheye umutima ku bakunda kandi, ihumuriza abakundana cyangwa abari mu rukundo.

Itsinda Tine & Plaiton ryasohoye indirimbo nshya bakoranye Makadaff

Mu kiganiro Touchrwanda.com yagiranye n’aba bahanzi bagize itsinda rya Tine & Blaiton, umukobwa urimo witwa Tine yagize ati; “Nishimiye kuba muri iyi Groupe kuko ni Groupe imfasha mu bijyanye n’umuziki, kuko duhuza ubumenyi n’ubushobozi bigatuma dukora ibintu bizima kandi bitanga ikizere cy’ejo hazaza”.

Umuhanzikazi Tine abajijwe niba gushinga itsinda n’umuhungu bidashingiye ku rukundo afitanye na Blaiton, yagize ati;” Oya sicyo twashingiyeho rwose kuko ntarukundo ruri hagati yanjye na Blaiton usibye ku ririmba gusa, twahuriye muri Studio yumva uko ndirimba nanjye numva uko aririmba, ampa igitekerezo cyo gukora Groupe numva nanjye byamfasha kuko numvishe hari byinshi namwigiraho cyangwa we yanyigiraho nka bantu dushyize hamwe, ikindi Blaiton afite umukunzi kandi turaziranye, rero urumva ko ntakidasanzwe kijyanye n’urukundo ruri hagati yanjye nawe”.

Umuhanzi Blaiton we yemeza ko guhuza imbara n’umuhanzikazi Tine biri ngombwa, yagize ati;” Ninjye wagize igitekerezo cyo gusaba uyu umukobwa Tine ko twakora itsinda kuko nabonye afite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba ngomba guhuza n’ubwanjye bukabyara ikintu kizima kandi gifatika”.

“Kubijyanye n’urukundo ruri hagati yanjye nawe, ndumva nta kidasazwe kuko mufata nka mushiki wanjye nawe akamfata nka musaza we, ibirenze ibyo n’uko ari n’umujyanama wanjye wa buri kintu cyose”.

Itsinda Tine & Plaiton ryasohoye indirimbo nshya bakoranye Makadaff

Indirimbo SINAKUVAHO yakozwe na Producer Evydecks ukorera muri Touch Record, amashusho akorwa na R day.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU