J. Minani ukorera umuziki we muri Canada yadutangarije byinshi yanyuzemo ndetse nuko impano ye yaje kumufungurira amayira kuri ubu akaba amaze kuba umuhanzi ufite ejo heza.

Jeremie Minani ni umusore w’umunyarwanda ufite imyaka 20 y’amavuko , Yavukiye mu Karere ka Nyamagabe aho nyuma yaje gukora umuziki mu buryo bw’amajwi ndetse aba umuyobozi mukuru wa Elyon Records  muribi byose yakunze injyana ya Hip Hop aheraho ahita afata izina rya  J.Minani.

Minani ni umwe mu bahanzi bakunzwe ndetse bashyigikira injyana ya Hip Hop ,ahagana mu mwaka wa 2006 nibwo yerekeje mu gihugu cya Canada nyuma yuko yarasanzwe atuye mu bigo by’impunzi.

Minani ni mwana wavutse muri Mata mu mwaka w’1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi aho yaje gufashwa n’abagiraneza kugirango agere ku nzozi ze.

Jeremie waruzwi mu kigo cy’impunzi nk’umwana w’umuziki ‘The Music Kid’ icyo gihe ngo byamuhesheje kwinjira mu itorero ryitwa Intore Team and Tradition aho muri bino byose byaje kugera kuri byinshi birimo gukina filime zigakundwa mu gihugu cya Canada ku myaka 8 y’amavuko gusa .

Kubwe ngo yumvaga inzozi ze zirimo kutareka isi ukuko yayisanze kuko yifuzaga gusabana na buri umwe yaba umuruta ngwa uwo aruta .

Ati” Numvaga uko naje ku isi atariko nzayisiga kandi impano Imana yampaye numvaga ntashobora kuyitesha kubera kuko byari ibintu niyumvamo kandi nkunda ,kubwanjye numva kuba naraje ku isi atari ikibazo ahubwo byarabaye  igisubizo kuri bamwe.

Bimwe mu bitaramo byagutse yataramiyemo harimo nka We-Day ,Kids initiative Tj’s gift foundation n’ibindi ngo ibi byamuhesheje ibikombe mu kigo yigagamo kubera ko yari umunyeshuri mwiza kandi ukora umuziki agakurikirana n’amasomo ye neza.

Kubwibyo byose yanakoze ibiganiro bikomeye kuri televiziyo mpuzamahanga zirimo CTV na News Global News Tv . Mu byibanze akunze kwibandaho harimo nko gushishikariza urubyiruko kwiteza imbere ndetse no kurutinyura bakerekana impano zabo.

Ibi byemezwa n’umwarimu wamwigishije witwa Carla Allan aho ahamya ko nyuma yuko ageze mu kigo cyabo yahinduye byinshi mu banyeshuri kubera impanuro yabahaga ndetse nuko yabitwaragamo.

Ati” Yahinduye uko ikigo cyari kimeze , yahinduye bamwe mu banyeshuri batiyumvishaga ko batakwiga neza .”

Jeremie Minani mu bikorwa amaze gushyirahanze harimo indirimbo nyinshi zirimo iyakunzwe yanditse mu gihe yari akiri umwana ayita ‘Letter to Africa’ zirimo n’izifite amashusho aho ateganya gushyira hanze indi ndirimbo nshya mu mpera zuku kwezi kwa Nyakanga.

Bimwe mu bitaramo byo muri Canada yitabiriye

Yasoje ashimira by’umwihariko bamwe mu bakomeje kumutera imbaraga mu bikorwa bye by’umuziki ndetse n’abamushyigikira mu buryo bw’ibitekerezo n’impanuro ,yongera gushyimira itangazamakuru ryose rimuha umwanya ngo yigaragaze mu Ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse no hanze aho nawe abizeza ko azakomeza kubaha umuziki ukubiyemo ubutumwa bwiza bwubaka benshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU