Bradenton muri Leta ya Florida muri USA, James Lockhart w’imyaka 31 yakatiwe igifungo cy’imyaka 70 nyuma yo kwifata amashusho ari gusambanya umukobwa we w’umwaka umwe yarangiza akayashyira ku rubuga rwerekana amashusho  y’urukozasoni.James Lockhart w'imyaka 70 nyuma yo kwifata amashusho ari gusambanya umukobwa we w’umwaka umwe

Uyu mugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 70 kuwa Kane w’icyumweru gishize, yagaragaye mu mashusho yashyize ku rubuga rwerekana amashusho y’urukozasoni agaragaza abantu mu mwijima, aho uagaragaye ari gusambanya aka kana ke k’agakobwa kari kurira, bituma polisi imuhiga birangira imutaye muri yombi.

Kuwa 05 Ukwakira 2018 nibwo James Lockhart yashyize kuri uru rubuga aya mashusho ari gusambanya uyu mukobwa we w’umwaka, aza guhamwa n’ibi byaha kuwa 26 Werurwe uyu mwaka.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje,uyu Lockhart niwe wishyiriye kuri uru rubuga iyi video ari gusambanya uyu mwana we.

Abashinzwe iperereza basatse urugo rw’uyu mugabo basanga afite ayandi mashusho y’urukozasoni 3 amwerekana ari gusambanya impinja, bamusangana kandi n’amafoto arenga ibihumbi 4,000 yifotoye ari kubasambanya.

James Lockhart yamaze imyaka 6 ari umuganga utanga ubufasha bwibanze ku barwayi barembye cyane bagiye koherezwa kwa muganga muri Leta ya Florida.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU