Ikipe ya Juventus yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere yisubize umukinnyi Paul Pogba aho yiyemeje kurekura umwe mu bakinnyi bayo bakomeye ikongeraho n’amafaranga kugira ngo imubone.

Jeventus yatanaze abakinnyi bayo 3 kugirango ihabwe Paul Pogba

Juventus yasabye Manchester United guhitamo umwe mu bakinnyi bayo batatu bakomeye barimo Blaise Matuidi, Paulo Dybala na Alex Sandro, yarangiza ikamugerekaho andi ma miliyoni y’amapawundi kugira ngo ibone Paul Pogba.

Juventus yamaze gusinyisha Aaron Ramsey na Adrien Rabiot,irashaka kubongeraho na Pogba ariyo mpamvu yemeye kurekura Blaise Matuidi ndetse biravugwa ko iramutse ibonye ikipe iyiha amapawundi menshi yarekura Sami Khedira na Pjanic.

Nkuko Gazzetta dello Sport ibitangaza, Manchester United irifuza miliyoni 150 kuri Pogba ariyo mpamvu Juventus iri gushaka uko yayagabanya igatanga miliyoni 70 z’amapawundi, yarangiza ikongeraho umwe mu bakinnyi bayo hagati ya Dybala, Matuidi na Sandro.

Amakuru aravuga ko Juventus yahaye Manchester United umukinnyi umwe hagati ya Matuidi,  Dybala na Sandro yongeraho n’amafaranga kugira ngo ibone uyu mukinnyi yifuza cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU