Calgary muri Canada, Judith Nwokocha wari umaze imyaka 8 atabyara yabyaye abana b’impanga barimo ufite ubumuga bw’uruhu n’umwirabura cyane aho bamwe bataremera ko ari abana be.

Judith Nwokocha wari umaze imyaka 8 atabyara yabyaye impanga y'umuzungu n’umwirabura

Judith Nwokocha w’imyaka 38,ukomoka ahitwa Calgary muri Canada yavuze ko abantu benshi bakunze kumwibasira bavuga ko abo bana bombi atari abe by’umwihariko uyu ufite ubumuga bw’uruhu.

Muri 2016 nibwo uyu mugore yabyaye aba bana bombi barimo umwirabura w’umuhungu witwa Kamsi n’umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu witwa Kachi yifashishije uburyo bwitwa IVF bwo guhuza intangangore n’ingabo cyane ko atabashaga gusama.

Uyu mugore usanzwe ari gafotozi yabwiye abanyamakuru ko nawe akimara guhabwa aba bana yabanje kugira ngo muganga yibeshye amuha umwana utari uwe.

Yagize ati “Inshuro ya mbere mbona Kachi nabanje gushidikanya ko muganga yampaye umwana wanjye n’uwundi muntu ntazi.Nategereje amasegonda make kugira ngo ndebe ko hari umuntu uza avuga ko habaye kugurana abana kubera ukuntu umukobwa wanjye yari umuzungu.”

Judith Nwokocha yavuze ko abantu batajya bemera ko aba bana bombi ari abana be kuko hari igihe abatwara bombi bakagira ngo umwe aramushimuse.

Judith Nwokocha wari umaze imyaka 8 atabyara yabyaye impanga y'umuzungu n’umwirabura

Judith Nwokocha wari umaze imyaka 8 atabyara yabyaye impanga y'umuzungu n’umwirabura

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU