Jules Sentore afatanyije n’abahanzi bafite isano y’inganzo bavomye kuri  Sentore Athanase bagiye guhurira mu gitaramo kiswe Inganzo yaratabaye kuri uyu w gatanu.

Imyiteguro irarimbanyije ahazabera igitaramo cy’inganzo yaratabaye kuri uyu wa Gatanu aho abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Ingangare bo mu Bubiligi, Ibihame Cultural Troupe ndetse n’abagize Gakondo Group bose bamaze kugera mu Rwanda aho bagiye gukorera mu nganzo abanyarwanda bakunda gakondo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane Jule Sentore yavuze ko impamvu yahurije hamwe aba bantu bose aruko bamwe muribo bagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu ndetse yongeraho ko abandi nabo bagize amahirwe yo gusogongezwa ku nganzo ya Sentore Athanase  [Umubyeyi wa Masamba Intore]  wabahurizaga hamwe akabigisha atarobanuye.

Umujyanama wa Jules Sentore yabwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kingana n’amezi 7 bategura kino gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ ndetse yongera guhishura ko muri uyu muhango azanahamurikira indirimbo ze 4 zifite amashusho bashyize hanze ndetse n’indi imwe itarakorewe amashusho.

Yakomeje avuga ko igitaramo kigeze mu bitugu aramutse arebye abantu bamaze kugura amatike yo kwinjira ndetse n’abandi bakiyagura ndetse yongera gushimira itangazamakuru muri rusange rikomeje kumwereka ko rimura hafi muri ibi bihe.

Umuyobozi wa  RG-Consult ariwe Remmy Lubega yavuze ko yishimiye gukorana na Jule Sentore kuko ari umwe mu bahanzi nawe bamufashije ikirenze kuribyo akaba ari n’umuhanzi ufite impano idasanzwe muri Gakondo ,yaboneyeho kuvuga ko azakomeza gukorana nawe mu gihe cyose.

Liliane Ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri Airtel, yavuze ko bashyigikiye Jules Sentore muri iki gitaramo kuko bazirikana agaciro k’inganzo yatabariye igihugu cy’u Rwanda. Yavuze ko bifatanya na buri munyarwanda wese mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rugana mu iterambere rirambye bazirikana intwari zitangiye igihugu.

Twakwibutsa ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu aho kwinjira azaba ari ibihumbi icumi (10 000 Frw), muri VIP ku muntu umwe ni ibihumbi (30 000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi ( 200 000 Frw).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU