Just Family bashyize hanze indirimbo yitwa Nyemerera ikubiyemo ubutumwa umusore yakwifashisha mu gihe asezeranya umukunzi we kuzibanira nawe akaramata.

Itsinda rya Just Family  ryashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Nyemerera ikubiyemo ubutumwa bw’umuhungu uba atereta umukobwa amusaba ko yamwemerera nawe amuha amasezerano y’ibyo azubahiriza naramuka yemerewe.

Mu Kiganiro Bahati yagiranya na Touchrwanda yatubwiye ko iyi ndirimbo bayikoze nk’impano yo guha abasore ndetse n’abandi bateganya kurushinga.

Yagize ati” Indirimbo y’urukundo y’abantu babiri bakunda umusore amubwira ko ariwe azambika impeta.”

Yaboneyeho kuvuga ko iyi ndirimbo bibaye byiza  yakumvwa n’abantu bakoze ubukwe cyangwa  bambikanye impeta.

Yasoje ashimira bamwe mu bagize uruhare kugirango ikorerwe harimo Producer Iyzo muri country Record ,ndetse n’abasore batatu baiyiyunganyije mu buryo bw’amajwi  aribo The Benjamin , Igor ndetse na Methode wayirangije akaba ari nawe wakozeho ibintu byinshi.

Ikindi ngo yanditswe na Puff G ndetse akaba ari nawe wabahaye imiririmbire yayo [Melodies] aho magingo aya basaba itangazamakuru gukomeza kubashyigikira nkuko bisanzwe ndetse ngo mu minsi ya vuba hari akandi gaseke bagiye gupfundurira abakunda umuziki wabo.

REBA AMASHUSHO YAYO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU