Mu karere ka Karongi habaye impanuka y’imodoka ya coaster aho bivugwa ko abantu bagera ku 10 bamaze kwitaba Imana abandi bakaba bahise bajyanwa ku bitaro kugirango bitabweho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gitarama ho mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya Coaster ifite plaque RAB 883 V ya Kompanyi itwara abagenzi izwi nka Ugusenga aho yakoze impanuka igahitana ubuzima bwa benshi.

Mu kiganiro ikinyamakuru Igihe cyagiranye n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana yavuze ko abantu icumi bahise bitaba Imana.

Ati “Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kigezi mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura. Ni mu makorosi ahantu mu rutoki ihita imanuka mu kabande yavaga i Kigali igana i Rusizi ubu abantu bose twabagejeje kwa muganga ariko 10 barimo na shoferi bahise bitaba Imana abandi bari muri Coma bamemerewe nabi mu bitaro bya Kibuye.’’

Yakomeje avuga ko bataramenya neza umubare w’abari bayirimo kuko icyihutirwaga byari ugutabara.

Meya w’Akarere ka Karongi NDAYISABA Francois yatangarije Inyarwanda ko bagitabara abagifite akuka ko Imibare y’abitabye Imana itaramenyekena neza keretse mu masaha ari imbere. Yavuze ko iriya Coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Yaboneyeho kuvuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane.

Ati: “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko {speed governor}, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”

SSP NDUSHABANDI yaboneyeho gusaba abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare. Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyateye iriya mpanuka, ngo inama yose yatangwa yari ari ugucishiriza. Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi  bari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Kibuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU