Mu mukino wiswe Clash of Mastodons 2019 uzagaragaramo Shaddy Boo ahangana n’undi muntu utaramenyekana magingo aya.

Kuri uyu wa gatanu Shaddy Boo araterana amakofe n’undi mukobwa utaramenyekana

Shadia Mbabazi uzwi nka  Shaddy Boo avuga ko abakobwa bagenzi be bagomba gutinyuka bakiga gukina imikino njyarugamba kuko igorora umubiri kandi uyizi akaba yabasha kwirwanaho bibaye ngombwa.

Atangaje ibi nyuma yo gutumirwa muri uyu mukino njya rugamba uzaba kuri uyu wa gatanu taliki 5 Nyakanga 2019.

ShaddyBoo ahamya adashidikanya ko nawe azajya muri ring agaterana amakofe n’uwo bazaba bamuhuje nawe.

Avuga ko umukino wa KickBox yawukunze kuva kera.

Ati:“Uyu mukino ndawukunda kandi nzaba mpari nkine abantu babireba. Nk’abari n’abategarugori, uyu mukino wadufasha kugira imbaraga z’umubiri ndetse bikaba byadufasha mu kwitabara mu gihe hari uwaba agiye kuduhohotera.”

Iriya mikino kandi izahuza abagabo basanzwe bawukina barinmo abo mu Rwanda no muri Tanzania.

Kuri uyu wa gatanu Shaddy Boo araterana amakofe n’undi mukobwa utaramenyekana

Izakinwa mu irushanwa ryiswe  “Clash of Mastodons 2019.”

Mubazakina harimo Hamzah na Omar, Mafumba na  Gamariel, ( bombi ni Abanyarwanda)  naho umurwano wa gatatu uhuze   Manzi Bosco uzwi nka “Master Coco” na Efrem Geneladius ukomoka muri Tanzania.

indwanyi za mbere zizahabwa imidali n’amafaranga ibihumbi Frw 150 naho indwanyi zizagira umwanya wa kabiri zihabwe ibihumbi Frw 80 n’impamyabumenyi zigaragaza ko bitabiriye imirwano ya Rwanda Peace Kickboxing Tournment.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU