Hashize igihe gito umuhanzi Maniraruta Martin uzwi ku mazina ya Mani Martin avuye mu rugendo rw’akazi yagiriye mu gihugu cy’u Buyapani aho yari yatumiwe n’umuryango ‘Think about Education in Rwanda’ ku bufatanye n’umuryango ushinzwe kwita ku bana (UNICEF).

Maniraruta Martin

Mu rugendo rw’amezi agera kuri 2 yagiriye mu gihugu cy’u Buyapani mu rwego rwo kuririmba no kuganira ku mahoro mu bigo by’amashuri bitandukanye muri iki gihugu, umuhanzi Mani Martin avuga ko yasanze iki gihugu  gikomeye ku muco wacyo, bimwe mu byamutunguye ni ukubona abantu barya ibinyamunjonjorerwa n’amafi bibisi bidatetse, ngo “agahugu umuco akandi uwako.”

mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru, Maniraruta Martin yavuze ko yaririmbye mu bigo by’amashuri bitandukanye gusa ngo Abayapani bakomera cyane ku muco wabo utandukanye cyane n’uw’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’uko nari natumiwe kuririmba mu bigo by’amashuri bitandukanye no kubaganiriza ku muco w’amahoro, narabikoze gusa Abayapani bubaha umuco wabo cyane kuko ibintu bizana umuco w’ahandi ntibigera iwabo, nta rurimi rw’amahanga bavuga uretse Ikiyapani, ntawinjira mu nzu no mu bwiherero yambaye inkweto, bubahiriza igihe cyane gusa barya ibintu bitandukanye birimo ibinyamunjonjorerwa n’amafi bibisi.”

Yakomeje avuga ko kubera ko u Buyapani butakoronijwe mu bijyanye n’iyobokamana basenga mu buryo bwa gakondo.

Yagize ati “Kubera ko u Buyapani butakoronijwe, abenshi ntibazi Bibiliya kuko basenga mu buryo bwa gakondo kandi buri wese akabikora ku giti cye n’igihe ashakiye, bambaza imana zitandukanye harimo iy’ubukire, iy’abana, iy’abapfuye n’izindi. Ubusanzwe bemera ko iyo umuntu yubashye undi aba yubashye Imana, ibi bituma nta muntu uhemukira undi kugira ngo za mana zitamumerera nabi.”

Mu bindi bintu biranga umuco w’Abayapani Mani Martin yahabonye ni uko nta muntu uvugira kuri telefoni mu ruhame, nta gisirikare bagira ku mihanda, gusa ngo bagira polisi ishinzwe kureba ko nta muntu wataye ibintu runaka bakabimushyikiriza kuko ngo ibyaha byo guhohotera abantu biri ku rwego rwo hasi cyane.

Mani Martin kandi yavuze ko yasuye urwibutso rwa Hiroshima rugaragaza amateka n’ingaruka z’ibisasu byatewe mu Buyapani mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’Isi.

Yagize ati “Nasuye urwibutso rwa Hiroshima rwa biriya bisasu bya kirimbuzi byahatewe, ikintu nakunze cyane ni uko biri mu masomo abanyeshuri bagomba kwiga kuva mu mashuri abanza. Biga ingaruka z’intambara bakamenya ukuntu amahoro ari meza bakirinda amakimbirane no kurenganya abantu.”

Nyuma y’uru ruzinduko rwamaze hafi amezi abiri, Mani Martin akigera mu Rwanda yahise ashyira hanze indirimbo yari amaze igihe itunganywa yitwa ‘Afurika Ndota’, gusa yavuze ko nta ho ihuriye n’urugendo rwe rwo mu Buyapani, ngo iyo aza kuyandika avuyeyo hari ibyo yari kongeraho.

Maniraruta Martin

Iyo ndirimbo ya Maniraruta Martin igaragaza ko muri Afurika hari imyumvire abantu bagira ivuga ko ibyo bafite bidahagije bagashidukira iby’ahandi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU