Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, hateguwe igitaramo aho abahanzi 10 nyarwanda bazasusurutsa abantu kuri uwo munsi.

KWIBOHORA 25: Abahanzi 10 bazatarimira Abanyarwanda aho kwinjira ari ubuntu

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi wo kwibohora, iyi nshuro izaba ari iya 25 Abanyarwanda bizihiza imyaka bamaze bigobotoye ingoma mbi y’igitugu yagejeje u Rwanda ahabi.

Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo n’umuhanzi ukizamuka Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, bazasusurutsa Abanyarwanda mu gitaramo cyo kwibohora, aho abazacyitabira bazinjirira ubuntu, igitaramo kizabera muri Parking ya Stade Amahoro guhera saa 15:00.

Abahanzi batumiwe ni Riderman, Maria Yohani, Muyango, Charly na Nina, Yvan Buravan, King James, Sergent Robert, Nsengiyumva Francois (Igisupusupu), Clarisse Karasira na Bruce Melody.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU