Umuraperi Manzi P kuri ubu ubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika yashyize hanze indirimbo yise akadosohoka yakomoye ku rukundo akundwa n’umukunzi we.

Umuhanzi nyarwanda Manzi Innocent uzwi nka Manzi P yashyize hanze indirimbo ye nshya yise akadosohoka yakomoye ku buryohe bw’urukundo ahabwa n’umukunzi we.

Manzi ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Turapfiki, Am Back, Umwaka Mushya aho ubu afite iyitwa akadosohoka ikubiyemo ubutumwa bugenewe abantu babaye mu Rukundo n’abakunzi babo ngo bumve uko biba bimeze.

Yagize ati” Iyi n’indirimbo nashyize hanze nishimira urukundo mbanyemo n’umukunzi wanjye, aha kandi mba namubwirako ari uwagaciro ari naho mpera mvugako umukunzi wanjye ari akadasohoka.”

Manzi P avugako yakuze akunda muzika kandi anabyiyumvamo , ariko bikagenda gahoro cyane, yaje gutangira muzika ye ubwo yari amaze kubona ubushobozi ari muri Amerika mu mujyi wa Uttah ari naho atuye kugeza ubu.

Indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Leaser Beat yabwiye Touchrwanda  ko yakunze imiririmbire yuyu muraperi ndetse yemeza ko barimo no gutunganya album aho magingo aya bamaze gukora 6 aho mu gihe gito izaba igiye hanze.

Manzi yasoje ashimira abantu bamaze iminsi bamutera ingabo mu bitugu barimo inshuti ze ,umuryango ,itangazamakuru abashimira ko ibyo bakora Imana abe ariyo izabagororera kuko we ntacyo afite yabitura aho yaboneyeho no gusaba abakunzi ba Hip Hop ko bakomeza kuyishyigikira kuko ari injyana yoza umutima.

UMVA INDIRIMBO YE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU