Masamba Intore nu umwe mu bahanzi  bakunzwe mu njyana gakondo ariko muri iyi minsi ari gutumirwa mu bitaramo bikomeye hano mu Rwanda akagaragara yambaye impuzankano za gisirikare ibintu byavugishije benshi mu bakunzi be.

Massamba Intore yahishuye ko imyenda ya gisirikare ajyana ku rubyiniro atari iy'ingabo z'igihugu

Ubwo yataramiraga i Ngoma muri Iwacu Muzika Festival nabwo yagiye ku rubyiniro nabwo yambaye imyenda ya gisirikare. Ibi byatumye abanyamakuru bashaka kumenya igisobanuro cy’uyu mwenda wa Intore Masamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iki gitaramo, Intore Masamba yavuze ko yishimira kwambara uyu mwambaro muri uku kwezi u Rwanda rwizihizamo umunsi mukuru wo #Kwibohora25.

Yatangaje ko kwambara uyu mwambaro nubwo bimusubiza mu mateka akibuka byinshi ariko icy’ingenzi ari icyubahiro agomba Ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu.

Abajijwe niba imyambaro akunze kwambara ari uwa RDF ingabo z’u Rwanda uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru ko atari iy’ingabo z’u Rwanda ahubwo ari imyambaro agura. Ahereye k’uwo yari yambaye, Masamba yabwiye umunyamakuru ko yawuguze mu Bubiligi. Intore Masamba witwaye neza muri iki gitaramo yatangaje ko ibi bitaramo ari ibintu byiza cyane

Masamba yakomeje agira Ati” Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco ryiza cyane, murabona abantu ibi bitaramo biba byahuje. Ni ibitaramo twishimira cyane.”  Intore Masamba aganira n’abanyamakuru yasubije nk’umuhanzi ariko kandi hari n’ibibazo yasubizaga nk’umuyobozi muri MINISPOC.

Tubibutse ko usibye gutarama i Ngoma yari anahagarariye Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse no mu bindi bitaramo yagiye yitabira yabaga ayihagarariye.

Massamba Intore yahishuye ko imyenda ya gisirikare ajyana ku rubyiniro atari iy'ingabo z'igihugu

Massamba Intore yahishuye ko imyenda ya gisirikare ajyana ku rubyiniro atari iy'ingabo z'igihugu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU