Mazimpaka Andre, umunyezamu wa Rayon Sports wagize uruhare runini mu kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ndetse akitwara neza mu mikino yo kwishyura batatsinzwemo na rimwe, yasabye iyi kipe ko yamurekura akigira muri APR FC cyangwa Police FC zimushaka.

Mazimpaka Andre wafashije Rayon Spotrs kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ashaka kwigira muri APR FC

Nyuma yo kugura umunyezamu Kimenyi Yves, umunyezamu Mazimpaka yatakaje icyizere cyo kongera kubanza mu kibuga ariyo mpamvu yatangaje ko atari umunyezamu wo kwicara ku ntebe y’abasimbura akaba yifuza ko Rayon Sports yamuha urwandiko rumurekura akajya muri APR FC cyangwa Police FC nkuko yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru.

Mazimpaka Andre yagize ati Ati: “Bampaye ruriya rwandiko ntabwo naba mbaye uwa mbere uruhawe kuko na Eric Tuyishimire( Congolais) nawe yararuhawe.”

Yatangaje ko amaze iminsi asaba Rayon Sports inyandiko imwerera gusohoka kuko ngo arambwiwe guhora yicara ku ntebe y’abasimbura kandi ari ku rwego rwo hejuru.

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yabwiye Umuseke ko muri Rayon Sports nta baruwa ya Mazimpaka Andre isaba kumurekura barabona ndetse ngo ikipe ntabwo yanga kurekura umukinnyi wese usabye kugenda.

Mazimpaka yavuze ko yarangije kuvugana na APR FC ndetse na Police FC icyo abura ari urwandiko rumwerera gusohoka muri Rayon Sports.

Mazimpaka Andre wabanje mu kibuga rimwe kuva Kimenyi Yves yagera muri Rayon Sports ubwo yahuraga na KMC muri CECAFA Kagame Cup,yasinyiye Rayon Sports imyaka 3 mu mwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU