Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza ni ingezi mu buzima bw’abashakanye kuko ari igikorwa kibafasha guhuza urugwiro bagashimishanya bombi ntawe uryamiwe.

Menya icyo imibonano mpuzabitsina ikozwe neza yafasha ku buzima bw'abayikora

Ubusanzwe, ni igikorwa gikorwa hagamijwe kwagura umuryango ku bashakanye, ndetse akenshi ugasanga binakorwa n’abatarageza igihe cyo kubaka urugo cyangwa bakaba banabikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gikorwa rero usanga abantu benshi gishobora kubahuza bakagikundaniraho cyangwa kikabatandukanya kibasha kugira umumaro munini ku nagikoze baba abashakanye ndetse n’ababikora batarashakanye kuko abashakashatsi banerekana ko ari ngombwa mu bizuma.

Gusa icyo umuntu yakwibandaho cyane ni uburyo bikorwa kuko usanga hari ababikora batabanje gutegurana ngo biyumve mu gikorwa mbere yo kugitangira, ari na ho hava gushwana cyangwa kutaryoherwa.

By’umwihariko rero, hari n’ibyo igikorwa cyo guhuza ibitsina gifasha ku buzima bw’ababikoze, mu gihe babikoze neza kandi mu gihe gukwiye, nka bimwe muri ibi bikurikira:

Gukanyarara k’uruhu

Bitewe n’uburyo iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gituma abagikora baruhuka, ngo bituma imitsi inarambuka amaraso agatembera neza ndetse n’ubwonko bugakora neza kuko nta kiba kibubangamiye .

Abashakashatsi bavuga ko abantu bateguranye neza bakinjira mu gikorwa ndetse bakabikora neza, bituma bumva umubiri ubohotse ndetse urambutse nk’umuntu wakoze imyitozo ngororamubiri isanzwe yarangiza akaruhuka.

Kurwanya ubusaza (gusaza imburagihe)

Bitewe no kuba iki gikorwa gifasha mu kuruhura umubiri ndetse no gutuma abagikoze bumva bakeye ku mutima no ku mubiri, abashakashatsi bavuga imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, uko bikwiye, bituma ababikora neza bahorana itoto ndetse bikaba byatuma batanasaza imburagihe.

Umunaniro wo mu mutwe (Stress)

Abahanga mu bijyanye n’imyororokere bavuga ko iyo iki gikorwa gikozwe neza, cyateguwe neza gisigira buri wese mu babigizemo uruhare kumva aruhutse mu mutwe ndetse nta mavunane mu gihe iyo bikozwe nabi bishobora gutuma ababikoze bagira n’ibibazo byo mu mutwe cyangwa kurwana umugongo b’ibindi.

Kubura ibitotsi

Indwara yo kubura ibitotsi ni ikizira ku bantu bamaze gukora imibonano mpuzabitsina, bitewe n’uko umubiri uba wumva wirekuye ndetse umaze kubona icyo washakaga. Ikiba gisigaye ni ukuryama ugasinzira ndetse umuntu akabasha kubyuka yatuhutse neza. Niyo mpamvu gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kuryama bifasha guhita usinzira.

Guhangayika (Depression)

Abahanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bavuga ko iyo umuntu yihebye cyangwa hari ibyo yumva bitagenda neza muri iyo minsi, aramutse abonye uwo baryamana ibyo ahita abyibagirwa ndetse akumva anaruhutse kuko byibagiza ibyari bihangayikishije.

Nubwo imibonano mpuzabitsina iruhura ikanafasha umubiri w’umuntu gukora neza, ntawakwirengagiza ko bishobora no kugira ingaruka mu gihe idakozwe neza.

Zimwe muri izo ngaruka twavuga nko kunanirwa mu mutwe, kwiheba, kugira umushiha, kuribwa mu kiziba cy’inda, kwigunga, ndetse no guhora wumva ushaka uwo mwayikorana cyangwa kwifuza ibihe bya cyera wigeze gucamo.

Nubwo ari byiza kubagezaho inama zitandukanye ku bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina ikozwe neza, imyororokere n’ibindi, twakwibutsa urubyiruko n’abandi batarageza igihe cyo gushinga urugo ko atari byiza kwishora mu bikorwa nk’ibi mu gihe batabyemerewe kuko bashobora no guhuriramo n’ingorane n’ingaruka nyinshi batari biteze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU