Princesse Haya Bint al-Hussein, umugore wa Sheikh Mohammed Al Maktoum, Umwami wa Dubaï, yahungiye i London mu murwa mukuru w’Ubwongereza kubera impungenge z’ubuzima bwe nyuma yo gushwana n’umugabo we.

Princesse Haya Bint al-Hussein

Sheikh Mohammed Al Maktoum w’imyaka 69 y’amavuko akaba ari umwe mu baherwe batunze arenga miliyari y’amadorali ya Amerika, yashyize ubutumwa bw’uburakari kuri Instagram ye, ashinja umugore atasobanuye neza uwo ari we “ubugambanyi no guca inyuma.” 

Hagati y’umwami na Haya ngo hari umwuka mubi wo gushwana cyane, ibi bikaba byaratumye Princess Haya yigendera akaba yibera London mu gihugu cy’ Ubwongereza.

Princesse Haya w’imyaka 45 y’amavuko ufite inkomoko muri Jordanie, yize mu Bwongereza, akaba yarashyingiranwe na Sheikh Mohammed mu 2004 ahita aba umugore we wa gatandatu ndetse ’muto kurusha abandi’.

Kugeza ubu Sheikh Mohammed Al Maktoum ngo yaba afite abana 23 yabyaye ku bagore batandukanye.Igikomangoma Haya yari yabanje guhungira mu Budage kugira ngo asabe ubuhungiro.Hari amakuru aturuka ku bamwegereye ahamya ko ubu ahangayikishijwe nuko ’ashobora gushimutwa agasubizwa i Dubaï’.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Abarabu i London yanze kugira icyo ivuga kuri ayo makuru yose ivuga ko iyafata nk’ikibazo bwite cy’umuntu (affaire personnelle).

Princesse Haya Bint al-Hussein w’imyaka 45 n'umugabo we Sheikh Mohammed Al Maktoum

Sheikh Mohammed Al Maktoum
Princesse Haya Bint al-Hussein w’imyaka 45 n’umugabo we Sheikh Mohammed w’imyaka 69 y’amavuko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU