Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye ashaka kugirwa inama kubw’ikibazo gikomeye afite aho yabonye umugore we yambaye ubusa ari mu bagabo. Iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

umugore wanjye yambaye ubusa ari mu bagabo

Ndi umugabo w’imyaka 42, nashakanye n’umugore tumaranye imyaka irindwi, gusa abaturanyi ndetse n’inshuti bajyaga bambwira ko ashobora kuba anca inyuma simbyemere, kuko nacyekaga ko ari amagambo y’abantu.

Mu minsi ishize nagiye muri mudasobwa y’umugore wanjye maze njya kuri Email ye, gusa ibyo nabonye ni agahomanumwa kuko nabonye ibyo yandikirana n’abandi bagabo kuri email bintera amatsiko yo gukomeza gushaka ibimenyetso, ngera aho ngwa ku mafoto ye yambaye ubusa ari kumwe n’abagabo barenze umwe.

None nabuze aho mpera mubwira ibyo nabonye, mungire inama yicyo gukora?

Wifuza Kugirwa Inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2017@gmail.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU