Michael Sarpong, Rutahizamu wa Rayon Sports utagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakoresha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Orlando Pirates gukora ikizamini cy’ubuzima.

Rutahizamu Michael Sarpong yatangaje ikipe akunda yatuma inzozi ze ziba impamo

Michael Sarpong witwaye neza mu mwaka we wa mbere yakiniye Rayon Sports avuye muri Dreams FC yo muri Ghana, agiye kugurwa agera ku bihumbi 150 by’amadorali n’iyi kipe ya Orlando Pirates yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Afurika y’Epfo ishize.

Umutoza Milutin Sredojevic wa Orlando Pirates arashaka uburyo yakubaka ikipe ya Orlando Pirates kugira ngo yigaranzure Mamelodi Sundowns ikomeje kuba indahangarwa muri iki gihugu, ariyo mpamvu ashaka Sarpong byihuse.

Orlando Pirates yandikiye Rayon Sports iyisaba ko bakohereza Micheal Sarpong ngo ajye gukora ikizamini cy’ubuzima, kuri ubu akaba yamaze kwerekeza mu mujyi wa Pretoria.

Orlando Pirates izwi nka Buccaneers yamaze kugura abakinnyi benshi barimo Gabadinho Mhango, Dlamini, Bongani Sam, Fortune Makaringe, Siphesihle Ndlovu, Tebogo Tlolane naTshegofatso Mabasa, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Soccer Laduma.

Orlando Pirates yirukanye abakinnyi barimo Thabo Matlaba, Abbubaker Mobara, Jackson Mabokgwane, Ayanda Nkosi, Thabo Qalinge, Diamond Thopola na Phetso Maphanga.

Pirates niramuka iguze Sarpong ufite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports aka kayabo k’ibihumbi 150 by’amadolari, azaba abaye umukinnyi wa mbere winjirije Rayon Sports amafaranga menshi kurusha abandi bose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU