Mico The Best yashyize hanze indirimbo yise Twembi ivuga uburyo yakundanye n’umukobwa gusa ntakamenye ko bamuhuriyeho ari abahungu babiri.

Umuhanzi nyarwanda Mico Prosper uzwi nka Mico The Best mu ruhando rw’umuziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo yise Twembi ivuga uburyo yakundanye n’umukobwa gusa ntakemenye ko hari undi bakundanaga nyuma bakisanga bamukunda bombi.

Iyi ndirimbo yashyize hanze ivuga uburyo uyu mukobwa yemereye Mico ko bakundana kandi yari asanzwe afite undi musore bakundanye mbere yuko amenyana na Mico nawe akaza kongera gusubirana nawe nyuma Mico akabona ubutumwa butandukanye uyu mukobwa yagiranaga n’uyu musore bahoze mu rukundo.

Muriyi ndirimbo avuga ko kuba baramukunze bombi byabateye urujijo ngo kuko iyo bagiye kumuha impano bahahurira bombi yabakubita amaso amarira agashoka mu maso akomeza avuga ko azi neza ko bose ntacyo bapfa gusa ngo urukundo rugira ayarwo ngo kuko amahitamo ye ariyo azasobanura iby’urwo rukundo ndetse nuwo akunda kuko bose baramukunze aho bamusaba ko yabakiranura kuko bose bari mu rujijo rwo kumenya ngo uwo akundana nawe ninde uko ari babiri.

Mico The Best mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku byamubayeho ndetse bishobora kuba n’undi ngo kuko nyuma yuko igiye hanze benshi mu bantu bigeze kujya mu rukundo bamuhishuriye ko ibyo bihe nabo byababayeho ndetse bakabura icyo babikoraho ngo kuko bari baramaze kwimaririamo abo bakunda.

Yagize ati “ Iyi ndirimbo ni mpamo sinavuga ngo ni ibintu byambayeho muriki gihe ariko byigize kumbaho  [..] Urukundo rugira ubuzima ,nararebye ndavuga nti hari abantu baririmba ku rukundo mu buryo butandukanye gusa ariko ntitwakwicara buri gihe ngo tuvugengo ndagukunda [..] hari utuntu twinshi twihishe mu rukundo ari nayo mpamvu naririmbye urukundo gusa mbishyira mu bundi buryo.”

Yakomeje yongeraho ko we nk’umuhanzi yaricaye areba uko abantu babayeho uburyo babayeho n’ibibazo biba mu rukundo kandi ngo atekereza ko kariya ari nk’agatonyanga mu Nyanja ka bimwe mu navuzeho bibera mu rukundo kandi nanjye byambayeho kandi nziko bimera.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ngo benshi mu bayumvishe baguye mu kantu kubera ko ivuga ku bibazo bahuriye nabyo mu rukundo ngo nanubu bakibamo maze abasubiza ko ibyababayeho nawe ariko byagenze.

Yasoje avuga ko kuba byaramubayeho byamugoye gusa nyuma bikaza gushyira kubwo kugira umutima wihanganira buri kimwe cyamubabariza umutima ukunda aho yaboneyeho gusaba abantu bose gusangiza bagenzi babo iyi ndirimbo ikubiyemo ubuzima bw’urukundo ruba ku buzima bw’abantu mu gihe cyabo cya buri munsi ndetse asaba n’abantu babikora ko babicikaho ngo kuko bigora umutima wa muntu kubyakira ako kanya.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU