Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane, yasabye abaturage kwirinda kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’abagiyeyo bakitwararika kubera icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Mujyi wa Goma.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere mu ruzinduko arimo kugirira mu karere ka Rubavu n’itsinda rimuherekeje rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye I Goma hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri Gashumba yasabye abaturage bo mu karere ka Rubavu kwirinda kujya muri Congo n’ugiyeyo akitwararika.

Ati “Umuntu wese afite umutimanama, udahahiye i Goma wahahira n’ahandi. Ntabwo twavuga ngo dufunze imipaka ariko ntitwabura kubwira umuntu ngo niba hariyo icyorezo wijyayo, ariko nanone nta gikuba cyacitse kuko uwagaragayeho icyorezo ni umuntu umwe kandi na we yasubijwe i Butembo ndetse n’abamwegereye bashyizwe mu kato kugirango basuzumwe barebe niba banduye.’’

Yakomeje avuga ko Leta ya Congo irimo kubyitaho, asaba abaturage kwirinda kujya muri Congo gushaka ibyo babona mu Rwanda.

Ati “Ntabwo wabwira abantu ngo ntimwongere kwambuka umupaka, ariko buri wese agomba kuganira n’umutimanama we akumva ko ubusugire bw’igihugu bumureba, niba ibyo yahahiraga hariya yashobora kubibona hano, yareka kujyayo kugeza iki cyorezo kirangiye.’’

Mu Rwanda hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola harimo abaganga bahuguwe, abapolisi, ingabo n’abajyanama b’ubuzima, ndetse hashyizweho ikigo gishobora kwakira abantu baramuka bagaragaweho Ebola.

Uruzinduko rwa Minisitiri Gashumba i Rubavu yarujyanyemo n’ abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, bagiye kuguma muri aka karere, kugirango bunganire inzego zisanzwe mu gukaza ubwirinzi, kugeza igihe icyorezo cya Ebola kirangiye muri Congo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU