Miss Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, kuri ubu ari kubarizwa mu mujyi wa Dubai aho yagiye gushaka bimwe mu bikoresho azifashisha mu iduka rye yitegura kumurikira abanyarwanda mu minsi ya vuba aha.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Miss Jolly Mutesi yashyize hanze amafoto agaragaza ibihe byiza arimo kugirira mu mujyi wa Dubai, maze ateguza abamukurikira ko hari ikintu yitegura kubamurikira mu minsi iri imbere.

Miss Jolly Mutesi uri mu buryohe I Dubai, yakomoje ku mushinga yitegura kwereka abanyarwanda
Miss Jolly yagiye i Dubai gushaka ibikoresho by’iduka rye ryitwa ‘Jolly Interiors’ yitegura kumurika

Miss Jolly yatangaje ko urugendo rwe I Dubai ruhetse umushinga wo gutangiza iduka rye yise ‘Jolly Interiors’ yitegura kumurika mu byumweru biri imbere. Kugeza ubu, Nta bintu byinshi Miss Jolly yari yatangaza ku bicuruzwa bizajya biboneka muri iri duka rye rishya.

Reka tubibutse ko Mutesi Jolly yatowe mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare 2016 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. Icyo gihe yari afite imyaka 19 y’amavuko. Kugeza ubu, ni umwe muri ba Nyampinga bakunzwe ndetse benshi bamutangaho urugero kubw’ibikorwa bitandukanye yagiye akora nyuma yo kwambikwa ikamba.

Miss Jolly Mutesi uri mu buryohe I Dubai, yakomoje ku mushinga yitegura kwereka abanyarwanda
Kuva yatorwa kugeza ubu, Miss Jolly ntasiba kwerekana ko ari umukobwa ufite imbaraga mu bikorwa binyuranye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU