Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye igitaramo cy’Iwacu muzika mu Karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba aho imbaga y’abantu bitabiriye ku bwinshi baje kwihera ijisho bamwe mu bahanzi bakunda cyane.

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 20 Nyakanga nibwo habaye igitaramo kiswe Iwacu Muzika Festival cyaje gisimbura irushanwa rya PGGSS gusa umwihariko wiki ukaba ufite intego yo kwegereza abakunzi b’umuziki abahanzi bakunda mu turere dutandukanye tugize u Rwanda.

Ku nshuro ya mbere igitaramo cyatangiriye mu Karere ka Musanze nyuma gikomereza mu Karere ka Rubavu kuri , nyuma hatahiwe Akarere ka Huye kuri iyi nshuro hagezweho Akarere ka Ngoma.

Live : Imbaga y’abatuye mu Karere ka Ngoma bitabiriye Iserukiramuco ry’Iwacu Muzika

Ku isaha ya saa 19 nibwo imbaga y’abatuye muri Kano karere bafashe iyambere berekeza kuri Stade aho iki gitaramo cyari kubera.

Ku isaha ya saa 1:50 nibwo hagiyeho umuhanzi ukizamuka ukomoka muri Kano karere. Ku isaha ya saa 2:00 nibwo hagiyeho abandi bahanzi babiri aribo Neema Rehema ndetse na Siti True Karigombe.

Imbaga y’abatuye mu Karere ka Ngoma bitabiriye Iserukiramuco ry’Iwacu Muzika

Ku isaha ya saa 2:20 Nibwo umuhanzi Sender Internation Hits yageze ku rubyiniro n’ababyinnyi be amaze atangira abaririmbira indirimbo ze zirimo Jaluzi ,Twaribohoye ndetse n’izindi

Imbaga y’abatuye mu Karere ka Ngoma bitabiriye Iserukiramuco ry’Iwacu Muzika

Senderi yakurikiwe n’umuraperi Am G The Black nawe waje ku rubyiniro ari kumwe n’umusore umufasha mu bijyanye n’amajwi ,Yarirmbye zimwe mu ndirimbo zikunzwe nkuko abategura Iwacu Muzika babibasaba ndetse aboneraho no kuririmba indirimbo ye yise umuzigo.

Nyuma ya Am G The Black hakurikiyeho umuhanzikazi Marina aho yatangiye aririmbira abari aho indirimbo zirimo Marina,Just Like That, aho wabonaga abatuye mu Karere ka Ngoma bamwishimiye.

Marina yakurikiwe n’umuhanzi Uncle Austin wamwinjije muri Muzika aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo Ubanza Ngukunda yasubiyemo ndetse n’izindi zirimo ibihe byose , najyayo ,ndagukunda nzapfa ejo n’izindi.

Austin yakurikiwe na Safi Madiba ahagana saa 4:11 aho yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo zirimo Nisamehe ,Got it  yahuriyemo n’umuhanzi Meddy ndetse n’izindi zitandukanye.

Aha bamwe batangiye kubyina ubona ko bamwishimiye aho babimugaragarizaga babyina indirimbo ze zicuranzwe mu buryo bwa Live.

Ku isaha ya saa 4:45 nibwo umuhanzi Masamba Intore yagiye ku rubyiniro mu ndirimbo ze zirimo Kanjogera ,Rwagihuta ndetse n’izindi zitandukanye.

Mu gihe yaririmbaga benshi bizihiwe batangira kubyina imbyino za Kinyarwanda mu rwego rwego rwo kumwereka ko bakunda injyana z’umuco Nyarwanda.

Imbaga y’abatuye mu Karere ka Ngoma bitabiriye Iserukiramuco ry’Iwacu Muzika

Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yongeye kwerekwa urukundo nkuko byagenze mu zindi ntara z’igihugu. Uyu mugabo umaze gukora indirimbo ebyiri arizo ‘Icange’ na ‘Mariya Jeanne’ zimaze kumugira icyamamare gikomeye hirya no hino mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 41 ukomoka mu karere ka Gatsibo kanegeranye n’akarere Ngoma yari afite imbaga nyamwinshi y’abakunzi b’umuziki baje kumushyigikira. Ubwo yarari ku rubyiniro, Nsengiyumva yanahamagaye abandi bagabo babiri nabo bacuranga umuduri, maze bafatanya gucurangira abakunzi b’ibihangano bye.Igisupusupu niwe muhanzi wasoje iki gitaramo, gusa yavuyeho ivumbi ryamaze gutumuka.

Nsengiyumva Francois amaze gufata bugwate imitima y’abatari bake mu Rwanda
Igisupusupu yazanye abandi basaza bakirigita umuduri

Iwacu Muzika Festival izasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Kanama 2019 mu gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro i Remera cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare muri Africa,
Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU