Mu gihe cyo gutera akabariro hari ibintu umuntu ashobora gukora atabishaka  bikamubuza kwitwara neza mu gitanda, numa akaza kubyicuza, bikaba byanamutera isoni n’ikimwaro bitewe nuko aba yabikoze asa n’uwataye ubwenge kubera ubushake bwinshi.

Mugabo nukurikiza aya mabanga ntakabuza bizagufasha kwitwara neza mu gitanda

Abenshi iyo bari muri iki gikorwa bihutira kwivana ku nkeke baba batewe n’ubushake umubiri wabo uba ufite, ndetse hari n’abakora ibidakwiye gusa bo batabizi ariko bakabikora ngo bacubye uwo muriro uba ubakiranamo.

Izere udashidikanya ko wamusomye neza

Ubushakashatsi bwavuze ko abagore baba bifuza gusomana mu gihe cyo gutera akabariro, nyamara bagatinya kubikora bitewe n’impungenge baba bafite z’uko umugabo yabifata nabi, cyangwa na none bakaba bari muri pozisiyo (position) itabibemerera.

Nanone kandi ubushakashatsi buvuga ko buri mugabo agiye acunga umugore we amaze kwambura ariko igikorwa nyirizina kitaratangira akaruma mu buryo butababaje ku buryo bingana no gutamira gusa bimwe mu bice by’umugore we, yaba yongereye uburyohe bagiye kuvoma mu icyo gikorwa incuro zitabarika.

Ubushakashatsi buti ushobora gusa nutamira agace gato k’ugutwi kwe cyangwa ku ijosi, ibitugu, ukaharigata beza kandi buhoro buhoro, nubwo abenshi ngo babyishisha, iyo uwawe atabyishisha ni uburyo bwiza bwo kumutegura neza kandi bworoshye. Ni uburyo bwo kohereza uburyohe bw’igikorwa ku bwonko kandi akabwumva bwose.

Irinde kwibanda ku gice kimwe cy’umubiri

Abagabo benshi ngo bakunze guhanga amaso imyanya ndanga gitsina y’abagore babo gusa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, nyamara burya ngo umugore afite ahantu henshi wakibanda bikamushimisha kurusha aho uba utumbiriye.

Niba ushaka kwitwara neza mu gitanda, biba byiza iyo wibanze ndetse ku mubiri we wose cyane cyane ku mabere, mu ntege, mu misatsi n’ahandi, bituma yumva ko akwiye ibyo ugiye kumuha maze akumva ako ari umuntu wahisemo, wamushimye atari umuntu ugiye gutura umunaniro, maze nawe akitanga bishoboka ngo agushimishe nawe akabigenza uko.

Itonde mu gihe byabaye ngombwa ko umujya hejuru.

Mu gihe mwifuje kuryamanaho, abagore nibo bakunze kuba bashobora gutsikamira umuntu kuburyo yicuza impamvu yemeye ko amuryamaho cyangwa umwicaraho. Mugabo rero, gerageza wiyoroshye muri ibyo bihe, gerageza worohere umukunzi wawe maze yumve ko utamutsikamiye kuko urebye nabi wabishya ibihe wari witezemo ibyishimo kubera kumumariraho ibiro byawe byose.

Mu gihe cyo kunyaza, jya unyuzamo winjize igitsina cyawe imbere mu gitsina cy’umugore kuko habamo ururenda, urwo rurenda rero rugufasha kugabanya ubushake bukabije bityo iyo ukuyemo igitsina cyawe ukomeza akazi ntakabuza kuko ruba rwakugabanyirije ingano (umuvuduko) yo gusohora.

Ubushakashatsi buvuga ko uramutse ukurikije aya mabanga ntakabuza byagufasha kwitwara neza mu gitanda maze urugo rwanyu rugasugira amahoro ibyishimo n’umunezero bikarangwa mu rugo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU