Direction Music Group n’itsinda rigizwe n’abasore babiri Sean Protae ndetse na Dr Scientific bamenyekanye mu ndirimbo  nyinshi kuri ubu iri tsinda ryashyiriye hanze indirimbo ebyiri icyarimwe  imwe bise Ndacyagukunda  na Njyubareka

Mukomere ku rukundo rwanyu rubyiruko amwe mu magambo ari mu ndirimbo Ndacyagukunda ya Direction Music

Ubwo abo basore  batugezagaho izo ndirimbo batubwiye impamvu bari gukoresha ingufu nyinshi kugeza aho basigaye bashyirira hanze Indirimbo 2 Icyarimwe  mu gihe kimwe .

Dr Scientific umaze kumneyekana mu gukoresha ingufu nyinshi  muri muzika ye yatubwiye  ko impamvu bari gukora indirimbo nyinshi icyarimwe aruko bafite umwanya wo gukomeza  kuzamura ibihangano byabo kandi bashaka guha abakunzi babo ibihangano byihariye .

Yakomeje atubwira ko  izo ndirimbo Ndacyagukunda na Jyubareka zose ari ndirimbo z’urukundo  aho  muri imwe  irimo ubutumwa umuhungu uwo ariwe wese ashobora kubwira umukunzi ko akimukunda bitewe n’ibihe baba bafitanye.

Naho kuri ndirimbo ya kabiri bise Jyubareka yo ni indirimboirimo ubutumwa umuntu wese  ufite umukunzi akunda igihe ahuye n’ibibazo byabashaka kubatanya agomba kubima amatwi agakomeza agashimangira uburyohe bw’urukundo rwabo.

Direction Music Group yahaye ubutumwa urubyiruko rw’uko  gukomeza  gushikama ku rukundo  kuko muri iyi  minsi hari abantu batagenzwa na kamwe ahri abakunda bakunzi babao hari nabandi  benshi baba bafite gahunda zo gusenya inkundo z’abandi,

Izo ndirimbo Jyubareka  mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Pacento  naho Ndacyagukunda yo ikorerwa muri Touch Record na Producer Trackslayer.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU