Umuhanzi  Musoni Gedeon  ni umusore w’umunyarwanda ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe  z’amerika  afite inzozi zo kuzakorana indirimbo n’abahanzi  nyarwanda akunda cyane nka Yvan Buravan ndetse na Meddy akanishimira rwego muzika nyarwanda Igezeho atibagiwe  nuwe bwite

Musoni Gedeon arishimira urwego muzika nyarwanda igezeho nawe ubwe

Mu kiganiro  na Touchrwanda , Musoni Gedeon wavutse  tariki ya 25.05.1991  ni umusore  wakuriye mu gihugu cya Repubulika Iharanira demokarasi ya congo ariko ubusanzwe kavukire ye  akaba ari I gisenyi mu Karere Ka Rubavu .

Yatubwiye ko yatangiye muzika akiri Umwana Muto aho yabanaga na Mubyara we ukunda gucuranga cyane Guitari ariko we akaba yari afite inzozi zo kuzakina  umupira w’Amaguru  ariko yaje kwisanga muri korali ahita akomerezaho mu mwaka wa 2008 abigira kazi ke  gahoraho .

Musoni Gedeon arishimira urwego muzika nyarwanda igezeho nawe ubwe

Muri uwo mwaka nibwo  we na bagenzi be  bashinze itsinda rya bantu batatu ubwo bari bakiri muri Congo aho  batangiye  bandika indirimbo ariko bakajyira ikibazo cyUbushobozi  kugeza agiye kuba ku mugabane  w’Amerika mu mwaka 2010 aho yahise akora uko ashoboye ngo akomeze muzika ye .

Kuri ubu Musoni Gedeon amaze gukora indirimbo zigera kuri 7 harimo amashimwe ,Ubwiza bwawe,Rail In Cover,Give him Glory,Number One , Nalingaka inyanyuma aheutse gushyira hanze akaba yarayise Take Over.

Muri iyi Ndirimbo ye nshya  Take Over  ni indirimbo y’urukundo aho avuga ku bantu babiri bakunda  bakajya bizezeanya ibintu mu rukndo rwabo ariko bikagera igihe umwe muribo agacika intege bagatandukana

Mu gusoza  twamubajije  Imbogamizi amaze  guhura  nazo kuva yatangira  gukora muzika by’Umwihariko  kuva yagera muri Amerika ,Yagize ati  gukorera  muzika  muri Amerika n’ibintu bitoroshye na gatoya kuko biba bisaba ko ugira  abantu bagufasha  kugera kubyo wifuza byose  ndetse no kumenyana n’abantu  bafite aho bahurira  na muzika kuko bashobora kumenyekanisha ibihangano by’umuhanzi.

Musoni Gedeon arishimira urwego muzika nyarwanda igezeho nawe ubwe

Tumubajije uko abona urwego rwa Muzika nyarwanda  rugeze  yasubije ko muzika nyarwanda ikomeje kugenda ikuru  buri munsi kandi muri we  afite inzozi zo  kuzakora Umuhanzi Nyarwanda nka Buravan na Meddy kuko abona ari abasore bafite ubuhanga bwihariye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU