Gukunda nawe ugakundwa ni kimwe mu bintu biryoha cyane ku isi ya rurema. Kugira ngo ibi bibeho ariko bisaba ubwitonzi bukomeye ndetse n’amahitamo ya nyayo, hari ibyo ugomba kugendera kure kugira ngo hatazaho ukwicuza gukomeye gushobora no guteza inkovu idasibangana ku mutima.

Musore, dore Ibyiciro by’abakobwa ugomba kugendera kure

Hari abasore bamwe na bamwe bahubuka bagasaba urukundo abakobwa nyamara batabanje kugenzura neza ngo barebe niba abo bakobwa badafite imico runaka ishobora kuzatuma ibyari urukundo bihinduka umubabaro.

Muri iyi nkuru, turibanda ku byiciro bitandukanye by’abakobwa abahungu bagomba kwirinda cyane ndetse no kugendera kure mu gihe bifuza urukundo rurambye cg se kuzabana akaramata.

Uzirinde umukobwa wihunza iby’urukundo

Bikunze kubaho ko ushobora kuba ukunda umukobwa ariko wasa nkuzamura ikiganiro cy’urukundo, ukabona ahise agihindura cg se ukabona adashaka kugira byinshi avuga, icyo gihe uzamenye ko uyu mukobwa mudashobora kugerana kure mu rukundo.

Uzirinde umukobwa usesagura mu rwego rwo hejuru

Burya urukundo rujyana no gufashanya. Hari igihe ushobora kuba ukundana n’umukobwa ariko ukabona afite ingeso yo gusesagura bikabije, atitaye kubyo ufite. Ikintu cya mbere ugomba kumenya nuko muramutse mushakanye, uburyo yasesaguragamo bushobora kwikuba kabiri, bityo rero ni byiza ko umukobwa uteye atyo umwirinda kugira ngo utazicuza.

Uzirinde umukobwa ubeshya cyane mu buryo bugaragarira ijisho

Kubeshya burya n’ingeso itari nziza na gato. Gukundana n’umukobwa ubeshya nabyo ntacyo bimaze kuko ntiwakwizera yuko n’urukundo rwanyu ari urwa nyarwo. Ugomba kugendera kure umukobwa niba ushobora kumuhamagara kuri Telefoni akakubeshya ibintu uzi neza, kandi bikaba inshuro irenze imwe, uzamuveho ushake undi.

Uzirinde umukobwa ukangisha iturufu y’ubwiza bwe

Hari abakobwa bamwe na bamwe usanga bakwaka ibintu bagukangisha ubwiza bwabo, bakakwereka ko nutabaha ibyo bakeneye, hari ahandi bazajya bakabona ibyo bifuza mu buryo bworoshye. Umukobwa uteye atya gushobokana nawe byakugora cyane kuko n’ubundi ahora yibwira ko ari mwiza, nuramuka utamuha ibyo akeneye, azajya ahandi akabibona.

Uzirinde umukobwa uvuga amagambo menshi kandi mabi

Bajya bavuga ngo ururimi n’inyama yigenga. Ibyo nibyo, ariko hariho abakobwa bakabya. Ugasanga avuze nk’amagambo ateye isoni mu ruhame, ugasanga arimo gusebya abandi bantu, ashyira hasi abakobwa bagenzi be n’ibindi byinshi. Ntuzirirwe uta umwanya wawe rero ku mukobwa ukunda kuvuga amagambo menshi ndetse mabi kuko nawe azagutarama aho utari ndetse abe yanaguteranya ku nshuti n’imiryango.

Uzirinde umukobwa ugukenera kugira ngo mutere akabariro gusa

Hariho abakobwa usanga baguhamagara iyo bekeneye ko muryamana gusa hanyuma byarangira ntimwongere kuvugana. Nubona umukobwa aguhamagara aruko akeneye ko mutera akabariro, uzamenye ko nta rukundo ugufitiye, ahubwo yifitiye irari ryonyine.

Uzirinde umukobwa w’igishegabo

Mu bindi ugomba kugendera kure, hariho abakobwa usanga bafite imico ya kigabo ikabije ndetse badakunda no kuyihisha aho mwaba muri hose. Umukobwa uri muri iki cyiciro usanga adashobora kumva ibitekerezo byawe, iteka aba ashaka ko ukurikiza amategeko ye, ndetse urebye nabi akaba yanagukubita. Nubona umwari ukunda afite imico iteye ityo, uzamwirinde kuko ibyanyu bishobora kuzahoramo intambara gusa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU