Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse no kuri WhatsApp Status, Ange Mutsinzi Jimmy yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abafana mu gihe bari bamaranye aboneraho kubamenyesha ko bidashobotse ko bakomezanya.

Ange Mutsinzi Jimmy

Ibikombe 2 bya shampiyona ndetse n’igikombe gisumba ibindi mu gihugu, ni byo Ange Mutsinzi Jimmy yafashije Rayon Sports kwegukana mu myaka 3 yari amazemo, akaba yamaze gusezera kuri iyi kipe.

Yagize ati “Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya Rayon Sports mu myaka itatu ishize ndi umukinyi wayo. By’umwihariko ndashimira abayobozi ku bw’ urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye. Ndashimimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku w’undi bakampa icyizere no kunshoboza gukina.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe nari maze muri Rayon Sports. Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba Rayon Sports urukundo mwanyeretse kuva nahagera imyaka itatu ishize. Nkaba nagira ngo mbamenyeshe ko tutazakomezanya nk’ umukinnyi wa Rayon Sports kuko ngiye gukomereza akazi ahandi.”

Bivugwa ko uyu musore ashobora kuba agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC akaba ari na yo mpamvu yanze kongerera Rayon Sports amasezerano n’ubwo yari yemerewe kuba kapiteni w’iyi kipe.

Ange Mutsinzi Jimmy yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mwaka wa 2016 avuye mu ikipe ya AS Muhanga. N’ubwo impande zombi zitarabitangaza ariko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU