Mwiseneza Josiane yatangaje ko mu mpamvu zatumye ajya mu kiruhuko harimo n’imbuga nkoranyambaga ngo kuko zari zaramutwaye ubwenge ku buryo no kwitekerezaho byari bisigaye bimugora.

Mu minsi yashize nibwo humvikanye inkuru nyinshi zivuga kuri Mwiseneza Josiane watsindiye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi mu bakobwa bahataniraga ikamba rya 2019.

Mu nkuru zumvikanye harimo nko kuba uyu mukobwa haravuzwe ko asigaye abana n’umugabo wamuteye inda ,ibi byaje gukurikirwa n’ifoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko atwite.

Ibi byose byamaganiwe kure n’umujyanama we mukuru Sunday avuga ko ari ibinyoma ndetse yongera gushimangira ko uyu mukobwa ameze neza aho ari.

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019 ,nibwo ikinyamakuru Ukwezi cyagiranye ikiganiro na Mwiseneza asobanura byinshi byavuzwe.

Yavuze ko nawe yatunguwe n’uburyo byavuzwe ko atwite ndetse yongera kwemeza ko byari ibihuha.

Yagize ati” Bavuze ko ntwite gusa ntago byaribyo byari ibinyoma.”

Yabajijwe niba yarabyumvishe maze asubiza ko yabyumvishe ari mu Karere ka Rusizi abibwiwe n’umuntu wari atunguwe umubonye amubwira ko yumvishe babivuga kuri iyo Radio yako Karere.

Yaboneyeho kuvuga byamutangaje ndetse nawe akabura icyo gukora ngo kuko icyo gihe yari yarihaye agahenge ko gukoresha imbuga nkoranyambaga kubera ko yashakaga kuruhuka mu mutwe.

Mu mpamvu yatanze zatumye ahagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga harimo nko kuba zari zisigaye zimutesha umutwe.

Ati “ Nafashe akanya ko kuruhuka kubera ko imbuga nkoranyambaga zari zisigaye zituma mbura ubwenge.”

Yavuze ko hari nk’igihe yajyaga afata imodoka agiye nk’ahantu ngo kubera kureba muri telephone cyane ngo agashiduka atazi naho ageze kubera ko yahugiye kuri Murandasi.

Yaboneyeho kubwira abafana be bose ko ameze neza ndetse ko yagarutse nyuma y’ikiruhuko yari yarihaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU