Nyuma y’uko umukobwa yendaga kurushinga yaguye mu ikosa ryo guca inyuma umukunzi we atwara inda, none yabuze uko abigenza, akeneye ko mwamugira  inama.

Naciye inyuma umukunzi bantera inda none nabuze aho nyerekeza, mbigenze nte?

Yatwandikiye agira ati “Ndabasuhuje, ndi umukobwa wendaga gushinga urugo, nari mfite umusore w’imfura unkunda cyane kandi akanyizera n’ubwo atashoboraga gusoma umutima wanjye.

Yansabye ko twabana ndabyemera, ubu twari dutegereje kubana, namucaga inyuma ntanabitekereza kuko yanyizeraga, byageze aho yagira icyo ambaza kijyanye no kuryamana nkamwamaganira kure musaba ko yarindira ko tubana kandi ko atari uko nteye, mubwira ko abasore bashyira imbere ibyo nta rukundo baba bafite, gusa nyuma narebaga uko nigenza ku ruhande.

Kuri ubu maze guhura n’akaga gakomeye kuko namaze kumenya ko nasamye, kandi uyu musore wanteye inda simukunda byo kubana pe, uretse ko twahuzwaga n’irari. Nkibimenya ko ntwite, nashyize igitutu ku musore dukundana ngo tubane vuba ambwira ko ngomba kwitonda nk’amezi abiri kandi uko bitinda niko ibyanjye bijya ku karubanda.

Nanagerageje kubibwira uwayinteye arabyemera, gusa ambwira ko abona tutabana kuko ngo atanyizera nk’umugore wakubaka urugo, gusa ambwira ko azamfasha kandi nibeshye nkamukuriramo inda bizangora, gusa ibyo sinanabikora kuko sinakwihekura rwose.

Ubu se koko mbigenze nte, ko umukunzi wanjye twiteguraga kubana arushaho ku nkunda, amagambo meza ambwira, kunyitaho, impano zinyuranye kandi zishimishije yamenyereje, nsigaye ngira isoni zo kujya kuzifata nkamusaba kuzohereza kuko mba numva isoni ari zose, ubu se koko mbaye uwande, mubwire ukuri? Mungire inama.’’

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU