Mu busanzwe buri muntu wese ni umunyabwenge kuko buri muntu wese avukana ubwenge karemano ariko abakora ibintu bidasanzwe abandi bose badashobora gukora abo tubita abanyabwenge.

Niba ukora ibi bintu uhite wemera ko uri umunyabwenge

Usanga akenshi abantu batisanga muri abo bantu bitamndukanya n’abandi bagakora ibikorwa bidasanzwe bo biyumva nk’abantu basanzwe,gusa hari abanyabwenge badasanzwe bo batazi ko ari intiti, nusanga ufite kimwe muri ibi bimenyetso nawe umenye ko uri umuntu udasanzwe ndetse wakora byinshi byakugirira akamaro ukaba wanakora byinshi byagirira akamaro abandi.

Kurangwa n’umutuzo no guceceka.

Ikiranga umunyabwenge ni ukuvuga aho bikenewe, benshi bakunze kwanga abantu batuje bavuga ko badasobanutse nyamara umutuzo ni ikintu abanyabwenge bose bahuriraho,bakunda cyane kurangwa n’umutuzo igihe abandi bavuga gusa ibi ntibisobanuye ko utuje wese aba ari mu banyabwenge gusa guceceka ni intwaro y’abahanga kugirango batange igisubizo gikwiriye.niba wiyiho ibi bintu ikirigite useke kuko ntusanzwe,uzagirira isi akamaro.

Guhangara no kudaterwa ubwoba n’ibibazo.

Ingorane ni ibintu umuntu ahora ahura nabyo mu gihe cyose akiri muri iyi si, ariko twese ntitubyitwaramo kimwe. Niba uri wa muntu utagira ubwoba bwinshi mu gihe ahuye n’ikibazo runaka ahubwo ukishakamo imbaraga ukarwana ukanahagarara wemye kugeza unesheje cyangwa byaba ari ibibazo byinshi ntute umutwe ahubwo ukamenya gutuza ukareba ibikwiye gukemurwa mbere akaba aribyo uheraho maze ukabihera ku murongo kugeza ugeze ku cya nyuma, uri umwe mu banyabwenge batuye kuri uyu mubumbe.

Kugendana n’abantu muhuje.

Abantu mugendana nabo mu buzima bwa buri munsi basobanura neza uwo uriwe,bishingiye ku myitwarire cyangwa se ibyo buri umwe akunda ugendana n’abo muhuje byinshi,ntabwo ari ibyo gushidikanywaho ko usa n’abao muba kumwe ku kigero cya 80%,niba rero mu nshuti zawe harimo abanyabwenge cyangwa abagiye bakora ibintu bidasanzwe nawe waba ku rutonde rw’abanyabwenge.

Gukunda kugirwa inama no kwikosora.

Uri wa muntu ukunda kugirwa inama cyane cyane zirebana n’ibyo waba wakoze, cyane cyane birebana n’impano yawe cyangwa na bimwe ukora mu buzima bwa buri munsi kandi izo nama zose urazishimira kuko zituma ugira icyo uhindura, wita cyane kubyo ukora kandi ukita cyane ku buryo abantu babyakira, ukareba neza uburyo abantu babyishimiye cyangwa ukumva neza n’ibyo abantu bakuvuzeho maze buri gihe ukaba ushaka uburyo wakora ikintu mu buryo bwiza kurusha ubwo wagikozemo ejo hashize, niba uri uwo muntu nawe uri umunyabwenge udasanzwe nubwo utari ubizi.

Gushaka kumenya  amakuru.

Umuntu ugerageza gushaka amakuru mu buryo bwose bushoboka kugira ngo abe wa muntu uhora azi ibigezweho haba muri polotike, ikoranabuhanga, sport, ubuvuzi n’ibindi byinshi, uyu muntu ni umunyabwenge kuko abanyabwenge barangwa no gushaka uburyo bamenya byinshi kubyo bari bazi ejo hashize kandi bagaharanira kudatungurwa n’ikintu na kimwe kuko baba bashaka kujyana na buri kintu gishya, ibi abantu bandi basigaye ntibabiha agaciro bigatuma batabiha umwanya, niba rero wowe ubyitaho uri umuntu udasanzwe.

Kwita ku mwanya wawe no guhugira mu bifite umumaro.

Hari abantu bake bafata umwanya wabo bakagerageza kuwukoresha neza, niba hari amasaha abonye ko nta kintu aza kuba ari gukora agashaka ikintu kimufitiye akamaro nko kwiga ururimi rushya, gusoma igitabo, gusubiramo ibyo asanzwe yiga, gutekereza ku mushinga mushya n’ibindi byinshi cyane bimugirira akamaro mu buryo bumwe cyangwa ubundi maze umwanya wose abonye akawubyaza umusaruro, ubaye uri uyu muntu rero ntago amahirwe menshi ari uko waba uri umunyabwenge ahubwo uri umunyabwenge nyawe, umwe muri bake bari mu isanzure.

Kubaza ibibazo bikwiye

Iyo uri kuganira n’umuntu wumva neza uburyo akurikirana ibyo uri kuvuga ndetse n’uburyo akubaza ibibazo bimwe na bimwe maze bikaba byakorohera kumenya niba ari umunyabwenge, umuntu muzaganira ukumva ari kukubaza neza ibibazo bijyanye n’ibyo wari uri kumubwira kandi ukumva neza abikubaza mu giihe gikwiriye adakerewe ho n’isegonda na rimwe maze ibyo bikagufasha gufata umwanzuro ku kintu mwaganiriye bitewe n’uburyo yakwitayeho akakumva.

Niba abantu benshi bavuga ko bishima iyo muganiriye kuko ubumva neza menya neza ko uri umunyabwenge uhambaye.

Kumva ko utaramenya byinshi byo kwiratana.

Akenshi abantu batazi ibintu cyangwa bazi bike, abafite ubushobozi buke, abantu bafite ubumenyi buke uzasanga aribo bashaka kwerekana ko bashoboye kuko biba bitabanejeje kubona ko bari hasi mu kintu runaka, maze babandi basobanukiwe ugasanga nibo batabyirata cyane cyangwa ngo bashake kwerekana ko badasanzwe, ahubwo bakigira nk’abasanzwe.

Uko ubwenge bw’umunyabwenge bwiyongera niko abona ko hari byinshi bigikwiye kwigwa maze bigatuma yumva ko agifite urugendo rurerure. Niba rero nawe uri wa muntu udashaka kwereka abantu ko uzi ikintu cyangwa kubyirata kandi mu by’ukuri ukizi uri umunyabwenge.

Nyuma y’ibyo byose umaze kumenya aho se waba uhagaze koko, rero komeza ubyiteho uko bwije n’uko bukeye kandi ubwo bwenge bwawe ntububike gusa ahubwo ubukoreshe. Indi nkuru nziza ni uko niba ntana kimwe wabonye ufite bitavuze ko uri umuswa ahubwo hari ibindi ufite bitavuzweho hejuru kandi swanatangira kwitoza cyane muri ibyo byanditswe maze ukongera ubwenge maze ugahindura ubuzima bwawe mu gihe gito, ntayandi mahirwe atari ayo gutangira none.

Gukora ijoro.

Iki ni ikintu kiranga abanyabwenge cyane nkuko abashakashatsi babivuga. Niba ukora nijoro uri mu bantu bafite ubwenge benshi badafite, gusa ku rundi ruhande niba amasaha y’umugoroba agera ukumva ibitotsi birakwishe urashaka kwiryamira ntiwihebe kuko uri mu bantu basanzwe.

Ariko niba ijoro rigera ugategura imishinga, ugasanga uri gusoma inkuru nziza nkiyi ku kinyamakuru touchrwanda.com uri mu banyabwenge isi ifite kandi uzahore wisomera inkuru za www.touchrwanda.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU