Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, mu karere ka Huye ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza habereye igitaramo cya gatatu cya Iwacu Muzika Festival cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka.

N’iyonka ntiyatanzwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye I Huye
Tizzo , Olvis na Derek bagize Active nibo bakurikiye Clarisse Karasira

Iwacu Muzika Festival n’ibitaramo byasimbuye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, gusa aho bitandukaniye n’iri rushanwa nuko byo haririmbamo abahanzi batandukanye muri buri karere kandi batarushanwa. Igitaramo cya mbere cyabereye mu karere ka Musanze kuya 22 Kamena 2019, icya kabiri kibera I Rubavu kuya 29 Kamena 2019, icya Gatatu cyabereye I Huye, hazakurikiraho I Ngoma kuya 20 Nyakanga, bisorezwe mu mujyi wa Kigali kuya 20 Kamana 2019.

Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza y’u Rwanda, hakaba hateraniye imbaga nyamwinshi yiganjemo urubyiruko. Umuturage w’I Huye witwa ‘Jeremy’ waganiriye n’umunyamakuru wa Touchrwanda yatubwiye ko nubwo afana Bulldog, ngo afite amatsiko menshi yo kubona umuhanzi ‘Igisupusupu na Clarisse Karasira’ batarama imbona nkubone.

MC Buryohe usanzwe ari umushyushyarugamba muri ibi taramo niwe urimo gushyushya abantu mu gihe hategerejwe ko abahanzi nyamukuru batangira. Neema Rehema na bagenzi be biganye ku ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo barimo kuririmba indirimbo zinyuranye berekana impano yabo.

MC Buryohe niwe mushyushyarugamba
Abize umuziki ku Nyundo nibo barimo gufasha abahanzi
Junior Giti usobanura filimi n’umugore ndetse Mr Kagame bari mu bitabiriye ibi birori

3:03: Victor Rukotana

Umuhanzi Victor Rutokana niwe wabanje ku rubyiniro akaba yishimiwe n’abakunzi b’ibihangano bye.Uyu musore w’umunyempano yaririmbye indirimbo ze zirimo iyitwa ‘Warumagaye’, na ‘Promise.’

Victor Rukotana niwe wabanje ku rubyiniro
Rukotana yaririmbye izirimo Promise na Warumagaye

N’iyonka ntiyatanzwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye I Huye

3:30: Clarisse Karasira

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze gufata bugwate imitima y’abatari bake niwe muhanzi winjiye ku rubyiniro ku nshuro ya kabiri akaba yeretswe urukundo rukomeye n’abanye Huye. Clarisse yinjiye aririmba iyitwa ‘Ntizagushuke’ yakunzwe n’abatari bake, maze asoreza mu yitwa ‘Twapfaga Iki’.

Clarisse Karasira yaje yambaye imyambaro ya Kinyarwanda

3:53 Active

Itsinda rya Active bazwiho kuririmba indirimbo zibyinitse kandi zishimisha benshi,binjiye ku rubyiniriro ku mwanya wa gatatu, maze bahera ku ndirimbo yabo yakunzwe na benshi yitwa ‘Final’, bakurikizaho Active Love, Lift basozera kuri Bape bakoranyena DJ Marnaud.

Tizzo , Olvis na Derek bagize Active nibo bakurikiye Clarisse Karasira

4:28 Rafiki Coga Star

Umuhanzi Rafiki umenyerewe mu njyana ya Coga Star niwe waje ku rubyiniro nyuma ya Active akaba yinjiye aririmba indirimbo yitwa ‘Icya 1,2,3’, akurikizaho ‘Impfizi Yona’, ‘Gikomando’ asoreza kuri ‘Abagamba Nibagambe.’

N’iyonka ntiyatanzwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabereye I Huye
Rafiki uzwi mu njyana ya Coga imbere y’abakunzi be i Huye

4:45: Orchestre Impala zongerewe mu bahanzi basimbuye Cecile Kayirebwa, nibo bageze ku rubyiniro maze barishimirwa bikomeye. Impala zahereye ku ndirimbo yitwa ‘Specioza’, bahita bakurikizaho ‘Anita’. Izindi ndirimbo bazifashijwe na Band yabo ifite umwihariko mu gucuranga.

Impala zazanye ababyinnyi ba Kinyarwanda
Band y’Impala ifite umwihariko mu gucuranga ibikoresho bya Muzika

Mbere yuko hakirwa undi muhanzi, Umuyobozi w’akarere ka Huye yabanje guhabwa ikaze ku rubyiniro maze ashimangira ko iki gihe ari umwanya wo gukomeza kwishimira ibirori by’isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 25 ari nako hakomezwa kurindwa ibyagezweho.

Intore Masamba na Might Popo baje kwihera ijisho ibi birori

5:05: Umuraperi Ndayimishiye Bertrand uzwi nka BullDog niwe muhanzi wakiriwe kuri Stage, abanye Huye bakaba bamugaragarije urukundo rukomeye. Bulldog yinjiye aririmba iyitwa ‘Impfubyi’ akurikizaho ‘Kaza Roho’, ‘He for She’, Nk’umusaza’ asoreza mu yitwa ‘Sinema’.

Iwacu Muzika Festival
Umuraperi BullGog ukunzwe mu njyana ya Hip Hop nawe yishimiwe cyane i Huye
Bulldog ati abakunda Hip Hop mushyira amaboko mu bicu

5:40: Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Nizzo ndetse na Humble Jizzo nibo bahanzi bahawe ikaze kuri Stage nyuma ya Bulldog. Iri tsinda ryatangiriye umuziki muri aka karere ryeretswe urukundo rukomeye maze nabo bagaragaza ko bari banyotewe no kongera gutaramira ku ivuko. Aba bahereye ku ndirimbo yiswe ‘Call Me’, ‘Kigali Love, ‘Kelele’ ‘Ntakibazo’ na ‘Mpfumbata.’

Iwacu Muzika Festival
Humble G yerekanye umukunzi we n’umwana we muri iki gitaramo
Nizzo na Humble J bagize Urban Boyz bataramiye ku ivuko nyuma yo gutandukana na Safi
Iwacu Muzika Festival
Umwana wa Humble G yari yaje kureba uko umubyeyi we aririmba

6:00: Nkuko byagenze mu zindi ntara, ‘Nsengiyumva Francois uzwi nka ‘Igisupusupu’ yongeye kwerekwa urukundo rukomeye imbere y’abakunzi b’umuziki mu karere ka Huye. Uyu mugabo w’imyaka 41 umaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano kubera ubuhanga bwe mu gucuranga ‘Umuduri’ yinjiye abwira abakunzi ati ‘Nshaka amaboko hejuru niba muri abafana banjye’ ahita ahera ku yitwa ‘Icange’. Mbere yuko aririmba ‘Maria Jeanne’ yabanje gusaba abakunzi be kwifotoranya kugira ngo abone urwibutso rwo mu karere ka Huye.

Iwacu Muzika Festival
Igisupusupu amaze kwigarurira imitima ya benshi mu Iwacu Muzika Festival
Nsengiyumva uzwi nka Igisupusu yongeye kwishimirwa bikomeye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU