Abasore benshi bakunda kwibaza koko niba abakobwa bakundana babafitiye urukundo rwa nyarwo rutarimo uburyarya, gusa benshi birabagora kubimenya bitewe nuko batazi ibi bimenyetso byerekana umukobwa ugukunda by’ukuri.

Nubona ibi bimenyetso, ntuzashidikanye ko umukobwa agukunda
Umukobwa ugukunda aragushyigikira muri byose

Umukobwa ugukunda by’ukuri hari ibintu agukorera by’umwihariko bigenda bikwereka ko ntawundi muntu azigera aha umutima we uko byagenda kose. Bimwe muri ibi bimenyetso nibyo turi bwibandeho muri iyi nkuru.

Umukobwa ugukunda akubwiza ukuri

Akenshi usanga umukobwa arimo gushakwishwa n’abasore batandukanye ari nako bagenda bamwemerera ibitangaza k’uburyo akenshi guhitamo bimugora. Iyo ukundana n’umukobwa agukunda bya nyabyo usanga akubwiza ukuri muri byose, akakubwira abasore barimo kumwirukaho kugira ngo hato na hato hatazagira igihungabanya urukundo rwanyu.

Umukobwa ugukunda yubaha ababyeyi, abavandimwe ndetse n’inshuti zawe

Hari igihe ukundana n’umukobwa ugasanga aguciye ku bantu bawe cg se ugasanga hari uburyo butari bwiza abafatamo. Iyo umwari agukunda by’ukuri akubahira uko uri kandi akubaha n’abawe bihereye ku babyeyi, abavandimwe, ndetse n’inshuti zawe magara.

Umukobwa ugukunda yirinda kuzana intonganya mu rukundo rwanyu.

Hari igihe usanga ibintu bimwe na bimwe bitagenda neza mu rukundo bikaba byanatuma habaho gutandukana. Iyo umukobwa agukunda by’ukuri agerageza kwihanganira ibyo bitagenda neza mu rukundo rwanyu mu rwego rwo kwirinda intonganya zishobora kuzambya urukundo rwanyu.

Umukobwa ugukunda ntarangwa n’inzika.

Bikunze kubaho ko hari igihe ushobora gukora ikosa maze uwo warikoreye akakwishyiramo bikomeye agambiriye kuzihimura kubyo wamukoreye. Ku mukobwa ugukunda, nta bintu by’inzika agira ndetse ahubwo yirinda no kugarura ibyahise kugira ngo arusheho kubaka umunezero uhamye wa none.

Umukobwa ugukunda aragushyigikira mu byiza no mu bibi

Burya ibihe byiza ntago bihoraho, gusa hari abakobwa usanga bagukunda kubera ko uri mu bihe byiza gusa, ibihe bibi byaza ugasanga umubano wanyu uracyendereye. Iyo umukobwa agukunda by’ukuri ntago akangwa n’ibihe murimo ahubwo aragushyigikira uko byaba bimeze kose.

Umukobwa ugukunda yihanganira kamere yawe

Buri wese usanga afite kamere itandukanye niya mugenzi we. Hariho abantu batajya babasha kwihanganira kamere z’abandi, gusa iyo ukundana n’umukobwa ugufitiye urukundo ruzira uburyarya, yihanganira byose harimo na kamere yawe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU