Nyamirambo ahazwi nko ku Mumena inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya n’ibyarimo byose.

Umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019 ,inzu iherereye mu mudugudu wa Kiberinka,akagali ka Mumena ,akarere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali,yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyarimo byose,ubuyobozi bukomeje iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi inkongi.

Abaturage batabaye babonye inzu irimo gushya babwiye hanga.rw dukesha iyi nkuru ko  basanze abana barimo kureba tereviziyo (TV),bababwira ko babonye umuriro uzamutse mu nsinga z’umuriro aho bacomoka Televiziyo .

Baravuga ko batabashije gukomeza kureba ibyakurikiyeho kuko inzu yahise itangira kwakamo umuriro basohoka biruka .

Abaturanyi batabaye bagerageje kuzimya iyi nkongi ariko ntibyakunda umuriro wakomeje kwiyongera,polisi yahise ihagera ariko byanze kuko imodoka izimya inkongi yabuze inzira ihera mukayira kajyayo kubera ko iyi nzu yarimo gushya yari hagati y’izindi.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamirambo,Chantal yabwiye itangazamakuru ko iperereza rikomeje barimo gushakisha icyateye iyi nkongi ,ndetse harimo gukorwa igenzura ngo hamenyekane n’ibyangirikiye muri iyi nkongi.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru umuryango wahuye n’ibyago warimo gushaka icumbi mubaturanyi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU