Nshimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kabossi usanzwe uririmba mu itsinda rya Urban Boyz na Safi Madiba, ku nshuro ya mbere bongeye guhura nyuma y’igihe kirenga umwaka uyu avuye mu itsinda ndetse hakavugwa umwuka utari mwiza hagati yaba bombi.

Aba bombi bahuriye mu gitaramo Safi Madiba yakoreye I Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gishize, aho Nizzo Kabossi ngo yari yifuje kureba urwego mugenzi we amaze kugeraho mu rugendo rwa muzika ku giti cye.
Kubona Nizzo mu kabyiniro, ngo byatunguye Safi kuko ntago yari yiteze kumubona mu baje kureba igitaramo, gusa ngo nanone ntakibazo bafitanye bari bafitanye uretse ko abantu aribo babigize intambara.
Ku ruhande rwa Nizzo we ngo yashimishijwe no kubona Safi ataramira abakunzi be cyane ko ngo ari inshuro ya mbere bari bongeye kubonana nyuma y’igihe kirenga umwaka batandukanye nk’itsinda.
