Imyaka ibaye itatu mbana n’umugabo wanjye, nitwa Lucie nkaba mbyaye rimwe, dutuye muri Nyarugenge. Kuva mu bwana bwanjye nakunze kwambara amapantalo, mini n’amakanzu ariko binyegereye.

Nzi ko ndi mwiza, umugabo wanjye ampoza ku nkeke anziza kwambara mini- Nzakore iki?

Umugabo wanjye yamenye mfite uko mbayeho kandi nawe azi, tugiteretana yakunze kundata ubwiza kandi koko si uko ndi mubi, iyo uri mwiza nawe uba ubizi, ariko kugeza ubu akomeje kunshyira ku nkeke kubera amajipo cyangwa amakanzu nambara avuga ko atayakunze.

Iyo ngiye mu misa menya ko ariho ngiye nkambara imyenda miremire, naba ngiye ahantu mfite umwana icyo gihe nambara kibyeyi nkanakenyera ibitenge, nanjya muri siporo nkamenya imyenda njyanayo ariko niba ngiye mu kazi, cyangwa ahandi hantu hasanzwe nkunda kwambara utwenda turinganiye, amakanzu n’amajipo, tugufi kandi tunyegereye ariko bikaba intambara mu rugo.

Umugabo wanjye aba ahangayitse, ngo ni bibi, ngo abandi bagabo bazajya banyibazaho banyifuze, ngo ni imico y’uburaya, ibintu byinshi ariko nkamureka, kuko mwereka ko umwambaro atariwo mutima.

Imyenda yifuza ko mporamo rwose ntabwo nabibasha, kuko anashaka kumpitiramo imyenda ngomba no kwambara mu rugo. Mungire inama, nkore iki? Ubwiza yambwiraga ni nabwo yankundiye, ikirenze kuri ibyo rero ni uko iyo hagize akabazo kavuka ko mu buriri ahita anshinza kuryamana n’abandi bagabo kandi mu by’ukuri ndengana. Nkore iki?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU