P Fla yabwiye Am G The Black ko adakeneye ubufasha bwe bw’amafaranga yongeraho ko atamurusha amafaranga cyangwa kubaho neza.

Umuraperi P Fla kuri ubu wongeye kwinjira muri Hip Hop nyuma y’igihe kirekire afunze kubera gukoresha ibiyobyabwenge kuri ubu umubano we n’umuraperi Am G The Black ntiwifashe neza kuko buri umwe aba ashaka gukurura yishyira avuga ko arenze undi.

Mu minsi yashize ubwo uyu muraperi yasurwaga n’abanyamakuru ba Afrimax Tv yababwiye ko uyu muraperi P Fla yihakanye injyana ya Hip Hop nkuko Yuda yihakanye Yesu ndetse nyuma aza gushyikiriza uyu munyamakuru sheke iriho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 byo kuzaha P Fla kugirango akore indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuko ngo mu busanzwe uyu musore ntagira n’amashusho y’indirimbo.

P Fla yashyikirijwe iyi sheke n’umunyamakuru wa Afrimax nyuma yo kumva ibyo yabwiwe na Am G yaboneyeho kubwira uwo munyamakuru ko yasubiza Am G The Black amafaranga ye ngo kuko ntacyo yamumarira ,ndetse yongeraho ko yamubabaje cyane.

Kuri uyu wa Kane P Fla yongeye kugirana ikiganiro na X Large TV maze ababwirako Am G ari umwana yongeraho ko ntakintu yamufasha ntakimwe ngo kuko atamurusha amafaranga cyangwa kubaho neza.

Yagize ati “ Nta sheke ye nyeneye [..] ntabufasha bwe nyeneye ,ntanubwo nigeze musaba ,Ahubwo niba ashaka ko nanjye namuha ubufasha Man kuko ntago andusha Cash cyangwa kubaho fresh baramubeshye.”

P Fla yaboneyeho kubwira Am G The Black ko adashaka gukomeza guterana nawe amagambo kuko afite byinshi byo gukora kandi nawe abifite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU