Urukerera rwo ku wa kabiri impanuka y’ indege ya gisiriakare yabereye mu gace ka Rawalpindi mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan ihitana 18, 12 barakomereka.
Amakuru avuga ko ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka harimo 5 bari mu ndege naho 13 bari abaturage bari mu ngo zabo.
Umuvugizi wa guverinoma ya Pakistan Farooq Butt yatangaje ko ababuze ubuzima bigoranye kubamenya kuko bangiritse.
yagize ati “kumenya mu by’ukuri umubiri na nyirawo biragoranye kuko byadusabye gutwara imirambo ku bitaro bya gisirikare gupima ibizamini by’amaraso bakunze kwita ADN nibura ngo bidufashe kumenya ba nyirimirambo”.
Tubibutse ko impanuka y’indege yaherukaga kuba muri iki gihugu mu kwezi ku kuboza muri 2016 aho indege ya companyi y’iki gihugu Pia yakoraga impanuka mu majyaruguru y’ Igihugu cya Pakistan ihitana abantu 47.
Indi mpanuka yahitanye abantu benshi niyabaye mu mwaka wa 2010 aho indege ya Airbus 321 ya kompanyi Airblue, yavaga I Karachi ijya Islamabad, yahitanye abarenga 152.