Patient Bizimana yasabye imbabazi, nyuma yo gutumirwa mu gitaramo cya Gospel Is My Life Recording cy’Umunyafurika y’Epfo Pastor Papane ntiyajyayo.

Patient Bizimana arasaba imbabazi ko ataririmbye mu gitaramo cya Pastor Papane

Iki igitaramo cya Pastor Papane cyabereye ku rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku Cyumweru, tariki 21 Nyakanga 2019. Ni igitaramo cyaranzwe n’ibihe byiza kuri bake bacyitabiriye, dore ko imyinshi mu myanya yari yateguwe nta bantu bari bayicayemo.

Mu baramyi b’Abanyarwanda bari butumiwe muri iki gitaramo gufatikanya n’umuranyi Papane hajemo kirogoya, umwe muribo ariwe Bizimana Patient ntiyahaboneka, mu gihe abari bayoboye igitaramo bari bagaragaje ko nawe aza kuba ahari.

Abafatikanyije na Pastor Papane ni Papi Clever n’amatsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing worship Team na Gisubizo Ministries.

Benshi batunguwe n’uko igitaramo cyarangiye badaciye iryera umuhanzi Patient Bizimana ndetse batanabwiwe icyatumye atahagera, bibashyira mu rujijo aho buri wese yatashye yivugira ibyo yishakiye.

Patient Bizimana arasaba imbabazi ko ataririmbye mu gitaramo cya Pastor Papane

Mu gushaka kumenya impamvu Patient atabonetse muriki gitaramo, twaganiriye nawe, avuga ko yahuye n’imbogamizi zikomeye zituma yica gahunda, anaboneraho kwisegura ku bakunzi be ngo kuko bidakunze kumubaho.

Yagize ati “Nahuye n’imbogamizi zituma ntaboneka. Amakosa ntabwo ari ay’abateguye igitaramo, ninjye byapfiriyeho.”

Yavuze ko akimara guhura n’izo mbogamizi yahise avugisha itsinda ry’abateguraga igitaramo, ababwira ko aboneka akererewe biza kurangira binaniranye ntiyanahaboneka.

Ati “Nari nabamenyesheje ko ndi bukererwe ariko nyuma biza kunanirana ariko nta kundi.”

Patient yakomeje asaba imbabazi abakunzi be ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko ari ibintu byamugwiririye ngo kuko bidasanzwe bimubaho.

Ati “ Ndabasaba imbabazi kandi ntabwo ari ingeso nsanganwe kuntumira nkabura, ariko hari igihe bibaho. Byarananiye ariko sinabigizemo uruhari.”

Uyu musore ntiyashatse kwerura ngo avuge icyaba cyarateye kirogoya yamubujije kwitabira igitaramo cya Pastor Papane wari wamushyize ku rutonde rw’abazamufasha.

Patient Bizimana arasaba imbabazi ko ataririmbye mu gitaramo cya Pastor Papane

Yabwiye umunyamakuru ko muri iyi minsi yari ahugiye ku ndirimbo nshya yise “Ikamba” azasohora muri iki Cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU