Perezida Paul Kagame yashimiye abanyacyubahiro bifatanyije n’u Rwanda ku munsi wo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse ashimira Abasirikare bose bagiye uruhare rukomeye mu gukura igihugu mu bihe by’akangaratete rwarimo.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2019 ,nibwo u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ni umuhango wagaragayemo abanyacyubahiro batandukanye baturutse hanze y’ u Rwanda barimo Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana nibo baraye bageze mu Rwanda bitabiriye uyu muhango.

Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi batandukanye.

Uyu muhango wagaragayemo byinshi bitandukanye birimo akarasisi kakorwaga n’ingabo z’u Rwanda  ndetse n’ibindi bivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, niwe wakiriye abashyitsi bitabiriye ibirori by’uyu munsi nyuma hakurikiraho  Itorero ry’igihugu, Urukerereza, ryasusurukije abitabiriye ibi birori mu mbyino n’indirimbo zirata u Rwanda.

Ku isaha ya saa 11:50 nibwo Perezida Paul Kagame yafashe ijambo maze ashimira ababashije kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza ibi birori. Mu ijambo rye atangiye agira ati “Ni iby’agaciro kwizihiza uyu munsi hari inshuti nyinshi z’u Rwanda ziturutse ku Isi hose. Ndabashimira mwese mu izina ry’igihugu cyacu ku bushuti bwanyu mu myaka ishize, bisobanuye ikintu gikomeye kuri twese. By’umwihariko ndashimira abakuru b’ibihugu babashije kugera hano uyu munsi.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda yagejeje ku rwango, ashimangira ko ibyatumye igihugu kigera mu bihe bibi “ntabwo bizongera kubaho ukundi.”

Yashimye kandi abasirikare bitanze, bagakura igihugu mu bihe by’akangaratete cyarimo, avuga ku bakiriho n’abitabye Imana. Ati “Abandi basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bari kumwe natwe uyu munsi hano, mu ntekerezo.”

Yakomeje kandi ashima abagize uruhare mu kubohora igihugu, atanga urugero ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi stade mu gihe bari bugarijwe […] icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”

Perezida Kagame akomeje avuga ko itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi bwari bumaze igihe kinini bukorerwa abanyarwanda.

Yasoje ijambo rye agira ati “amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba habe na rimwe.”

REBA AMAFOTO UKO UMUHANGO WAGENZE:

Photo: Igihe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU