Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique wari umaze iminsi akundana n’umuraperikazi Young Grace ndetse bikaza no kumenyekana ko yanamuteye inda, yashimangiye ko bamaze gutandukana ndetse anatangaza ko atari uwambere kandi atari n’uwanyuma bakundanye.

Pique wateye inda Young Grace ati ‘Si uwambere, Sinuwanyuma
Young Grace ntiyasibaga kwerekana ko akunda uyu musore

Urukundo rwaba bombi rwamenyekanye mu mwaka washize, bigenda bishimangirwa n’amafoto ndetse n’amashusho aba bombi bagendaga bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo nubwo ubu bose bayasibye.

Mu ijoro ryo kuya 19 Nzeri 2018 ubwo Young Grace yizihizaga isabukuru y’imyaka 25, Pique yaramutunguye maze atera ivi imbere ye n’inshuti zabo amusaba ko yazamubera umugore maze undi nawe aramwemerera, ibi bikaba byarabereye mu Nyakabanda.

Young Grace yambitswe impeta – AMAFOTO
Pique ngo ntiyahubutse ubwo yambikaga impeta Young Grace

Kugeza ubu Pique ashimangira ko kuba yari yaramwambitse impeta ubu bakaba baramaze gutandukana ngo ntago wari umwanzuro yafashe ahubutse kuko ngo yari yarabanje kubitekerezo.

Uyu musore udashaka kuvuga impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Young Grace yavuze ko burya mu rukundo abantu babiri batababura ibyo bapfa, bityo ngo nawe na YG bafite ibyo bapfuye bituma bashyira akadomo kuby’urukundo rwabo.

Pique wateye inda Young Grace ati Si uwambere, Sinuwanyuma
Urukundo rwa Young Grace na Pique ubu rwamaze gushyiraho akadomo

Pique yavuze ko kuba yaratandukanye na Young Grace bitamuciye intege mu rukundo kuko ngo ntago ariwe mukobwa wa mbere bakundanye kandi ngo ntanubwo ariwe wa nyuma bazakundana.

Young Grace ntiyasibaga kwerekana ko akunda uyu musore

Rwabuhihi Hubert wari usanzwe anakina umupira w’amaguru mu ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiona y’u Rwanda yatangaje ko nibya Ruhago yamaze kubivamo ngo agiye gushakira amahirwe mu yindi mirimo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU