Abakobwa bagera kuri 11 bo muri Kenya batawe muri yombi nyuma yuko bari barimo kwifata amashusho y’urukozasoni kandi bitemewe.

Polisi yataye muri yombi abakobwa 11 yafashe bari gukina filimi z’urukozasoni

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo n’umugore bakuze bashoye abakobwa 11 mu mukino wo gukina filime z’urukozasoni mu nyubako yo kubamo [Apartement].

Polisi yavuze ko aba bakobwa bose bafashwe bashobora kuba ari abanya Kenya nkuko ikinyamakuru Nairobi news cyabitangaje.

Komanda wa polisi ya Mombasa, Johnston Ipara,yatangarije iki kinyamakuru ko aba bakobwa bafatanywe ibikinisho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina biteye nk’igitsina cy’umugabo n’ibindi bizwi nka Vibrators.

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko muri iyi nyubako aba bakobwa bifatiragamo amashusho y’urukozasoni basanzemo imashini ngendanwa (laptops)15 n’izindi zisanzwe 10 aba bantu bashobora kuba bakoreshaga muri ibi bikorwa by’ubusambanyi.

Aba bantu bafungiwe kuri Nyali police station baragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu aho aba bantu babiri bari babakuriye barakurikiranywaho ibyaha birimo gushora abana mu busambanyi no gukinisha filimi z’urukozasoni kandi bitemewe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU